SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Igisirikare cy’u Rwanda cyahinduye bimwe mu birango  by’impuzankano zacyo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Igisirikare cy’u Rwanda cyahinduye bimwe mu birango  by’impuzankano zacyo
Andi makuru

Igisirikare cy’u Rwanda cyahinduye bimwe mu birango  by’impuzankano zacyo

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: July 4, 2025
Share
SHARE

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyakoze impinduka ku mpuzankano yacyo, aho ibendera ry’igihugu ryambarwaga ku maboko ryahinduriwe uko rigaragara, rivanwa mu mabara acyeye rishyirwa mu mabara asa n’ayijimye.

Ibi byatangiye kugaragara mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo bamwe mu basirikare ba RDF bagaragaye mu ruhame bari bambaye impuzankano ziriho utwo tudarapo dushya.

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko impinduka zakozwe ku mpuzankano, ari uko idarapo ryo ku kuboko ryari mu mabara acyeye cyane, ubu riri mu mabara yijimye.

Ati “Ka kandi karabonaga cyane, aka karijimye, nta kindi. Impamvu ni ukuvanaho ariya mabara acyeye, nk’uko n’impuzankano twavuye ku mabara amwe tukajya ku yandi, kugira ngo ntabone cyane nk’uko yabonaga…Ubundi impuzankano ya gisirikare igomba kugira ’camouflage’.”

Amabara ya camouflage ni amabara yihariye akoreshwa kugira ngo umuntu, inyamaswa, cyangwa ikintu kitagaragara neza aho giherereye, kibashe kwibumbira mu mabara y’ibidukikije bikigose. Ayo mabara akunze kujya mu myenda cyangwa ku bintu mu buryo buvanze kugira ngo bishobore guhisha icyo kintu.

Camouflage ifasha kwihisha cyangwa kutagaragara neza, cyane cyane mu gihe hari ibyago byo kugabwaho igitero cyangwa mu gihe cy’ubwirinzi.

Lady Gaga yagaragaye yambaye impeta y’urukundo
M23 yahanuye indi Drone ya FARDC
Urupfu rw’Umunyarwanda Fred Kamaliza waguye muri Uganda rukomeje guteza urujijo
Col Kazarama yashyizwe mu rubanza rwabafasha AFC/M23
Perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda agiye gusura ubutaka butagatifu bwa Kibeho
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Fdj Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Lucky Cola Casino

May 28, 2024

Casinos That Accept Astropay

February 25, 2025

Double Play Superbet

February 25, 2025

Online Social Casino

May 28, 2024

Free Casino Games

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?