Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yasobanuye uko ikipe ya APR FC yashinzwe ku gitekerezo cya Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame ndetse ko itashinzwe kugira ngo ihangane gusa.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yari ku Mulindi wa Byumba aho ikipe ya APR FC yakorewe ibirori byiswe “APR ku ivuko” byo kwizihiza imyaka 32 imaze ishinzwe ndetse no kwishimira ibikombe yegukanye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe yambara Umukara n’Umweru, Gen Mubarakh Muganga, yasobanuye uburyo yashinzwe ndetse n’intego yari ifite.
Ati “APR FC yashingiwe hano ku Mulindi mu 1993. Cyari igitekerezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Paul Kagame.
Intego yahaye APR FC yari iyo guteza imbere siporo n’imyidagadauro muri APR icyo gihe nk’imwe mu nkingi zo kubaka igisirikare gishoboye kandi kitajegajega mu rugamba rwo kwibohora igihugu cyacu no kugiteza imbere cyubaka umusingi w’impinduka twese twifuza mu gihugu cyacu no gushyiraho itandukaniro hagati y’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe.”
Yavuze ko APR FC yashinzwe atari ukugira ngo ihangane gusa ndetse asobanura uko yagiye yiharira ibikombe. Ati: “APR FC yashinzwe atari ukugira ngo ihangane gusa mu mupira w’amaguru ahubwo yari igamije kuba urumuri rw’ubumwe, kwihangana no gukunda igihugu”.
APR FC ishingwa yagiye ishyira imbere ikinyabupfura, ubunyangamugayo bishingiye ku myitozo inoze ndetse iterambere ry’abakinnyi ryatumye yiharira ibikombe byinshi mu Rwanda no kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.
Bimwe mu bigwi bigize amateka yihariye ya APR FC harimo gutwara ibikombe hano mu Rwanda aho APR FC ifite ibikombe 23 bya Rwanda Premier League. Bivuze rero ko ariyo yihariye ibikombe byinshi kurusha Andi makipe kuko arwanira ibikombe birindwi.”
Gen Mubarakh Muganga yavuze ko impamvu batabitwaye byose ari umuco wo kutiharira. Ati: “Mu muco twatojwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ntabwo twakwiharira.Mwakwibaza muti ’ibyo bikombe birindwi bindi byaburiye he?
Bwari uburyo bwo kugira ngo dusaranganye n’abandi ariko tudahusha intego kuko icyo gihe twaharaniraga kubona ibindi bikombe 13 by’umutekano [Igikombe cy’Amahoro] na bine bya Super Cup. Ni ukuvuga ngo kutagira igikombe na kimwe ni ikosa kandi ni icyizira.”
Yashimangiye ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu igira uruhare rukomeye mu kumenyakinisha umupira w’amaguru mu Rwanda. Ati: “Ubwitabire bwa buri mwaka mu mikino Nyafurika ibyo twarabikoze, kurangiza shampiyona nta mukino n’umwe itsinzwe inshuro nyinshi kandi yagiye igira uruhare rukomeye mu kumenyakinisha umupira w’amaguru mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.”
Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda yavuze ko bahuriye ku Mulindi gusa ahubwo ari ku bataka budasanzwe bwatangirijweho impinduka z’amateka y’igihugu. Ati: “Uyu munsi twahuriye hano ku Mulindi, si ku kibuga cy’umupira gusa, ahubwo ni ku butaka budasanzwe aho amateka y’igihugu cyacu yatangiriye guhinduka.”
Uyu munsi twizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31, ntitwibuka gusa urugendo rw’igihugu cyacu, ahubwo turanibuka imyaka 32 APR FC imaze ishinzwe. Tunashima umurage w’ikirenga wa APR FC, ikipe yabaye ishusho y’impinduka u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 32 ishize.”
Nawe yashimangiye ko mu myaka 32 ishize APR FC yageze kuri byinshi bitari ibikombe gusa ahubwo birimo no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ati: “Nk’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo yabivuze, mu myaka 32 ishize APR yageze kuri byinshi. Mwumvise ibikombe byinshi yatwaye yaba mu rwego rw’igihugu no mu rwego rw’Akarere, ngira ngo yatwaye n’igikombe cya CECAFA, icyo gikombe na cyo iragifite.”
Ikipe ya APR FC muri ibyo byose yatwaye ndetse n’ibyo yahariye abo bahiganwa, yagiye igaragaza ikimenyetso cyo guharanira intsinzi buri gihe, ikinyabupfura n’ishema ry’igihugu cyacu.
Ariko ibikombe si byo byonyine bituranga, ibikorwa bya APR FC mu guteza imbere siporo mu Rwanda, mu guteza imbere umupira w’amaguru birivugira. Uruhare APR FC igira mu Ikipe y’Igihugu, uruhare igira mu kuzamura impano z’abakiri bato no guha abakinnyi andi makipe ntawarushidikanyaho.”
Juvénal Marizamunda yavuze ko intego zabo nka APR FC ari ukubaka ikipe y’icyitegererezo mu gihugu, mu karere no ku Mugabane wa Afurika ndetse bakaba bafite inshingano zo kurera no gutoza abakinnyi b’intangarugero,.















