SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri  Dr Mark Cyubahiro Bagabe yahishuye ko ubutaka bwiswe sentimetero bwabaye inzira nyayo  yo kubohora igihugu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Minisitiri  Dr Mark Cyubahiro Bagabe yahishuye ko ubutaka bwiswe sentimetero bwabaye inzira nyayo  yo kubohora igihugu
Andi makuru

Minisitiri  Dr Mark Cyubahiro Bagabe yahishuye ko ubutaka bwiswe sentimetero bwabaye inzira nyayo  yo kubohora igihugu

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: July 3, 2025
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda Hon. Dr. Mark Cyubahiro Bagabe,  yavuze ko ubutaka bwafashwe n’ingabo za RPA Inkotanyi bukaza gukerenswa n’ingabo za Habyarimana zivuga ko ntacyo bafite kuko ari santimetero, ari bwo  bwabaye intangiriro yo kubohora Igihugu cyose.

Minisitiri Dr. Cyubahiro yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga, mu rugendo rwo kwibuka ingendo zakozwe n’ingabo z’inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu, rwabereye mu Karere ka Nyagatare. 

Yagize ati: “Uyu munsi turizihiza intangiriro z’ubuzima bushya bw’u Rwanda, umunsi ukurikirwa na tariki ya 04 Nyakanga 1994, umunsi w’intsinzi aho urugamba rwo kwibohora rwageze ku Ntego yo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”

Yakomeje agira ati: “Uyu munsi duhagaze hano i Gikoba hazwi nk’agasantimetero, hafite amateka yo kuba hari indaki ya Nyakubahwa Paul Kagame wari uyoboye urugamba. Ni ikimenyetso cy’ubudatsimburwa kuko ingabo za RPA zahanganye n’ibitero bikomeye kandi ziratsinda, biba intangiriro yo kubohora Igihugu cyose.”

Yakomeje avuga ko i Gikoba atari ahantu h’amateka gusa, ahubwo ari ishuri ry’ubutwari n’ishingiro ry’ubumwe n’inkingi yo kwigira kw’Abanyarwanda. 

Ati: “Kuhasura no kuhasobanurira abato ni ugusigasira umurage wo kwibohora n’ubwigenge bwacu. Urugendo twakoze rufite isomo riremereye, ni urugendo rutwibutsa inzira y’amaraso, ubwitange n’ubudahemuka bwaranze abitangiye Igihugu.”

Abatuye muri ibi bice bya Gikoba byabereyemo urugamba rutoroshye na bo bavuga ko urugamba rwahabereye rwatanze inzira yo kwigiraho, aho bashima ko Akarere kabo gakomeje kwibohora mu buryo bw’imibereho n’iterambere.

Rutayisire Emmy agira ati: “Nyagatare izwi nk’irembo ry’urugamba rwo kubohora Igihugu, uyu munsi twishimira ko Nyagatare ari indorerwamo y’iterambere ry’icyaro.”

Yavuze kandi ko Akarere ka Nyagatare gakomeje kugaragaza neza uko ubuhinzi n’ubworozi bishingiye ku muturage bishobora kuba inkingi y’iterambere rirambye. 

Ati: “Turahinga tukeza tukorora, tugakama, tukagira ibyo dufungura n’ibyo dushyira ku isoko. Inkotanyi zadiciriye inzira nizubahwe.”

Urugendo rwo kwibohora rwatangiye gukorwa mu 2022 aho rwitabiriwe n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare n’abandi byaturutse mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba. 

Ni urugendo rw’ibilometero 21 rwakozwe n’amaguru, rwitabiriwe n’inzego z’umutekano, abayobozi batandukanye muri Guverinoma no mu nzego z’ibanze n’abaturage. 

Urwo rugendo ngarukamwaka rwaturutse mu Mujyi wa Nyagatare rusorezwa i Gikoba ahari ibirindiro bya RPA Inkotanyi n’indake y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwo kubohora Igihugu.

Gen Muhoozi Kaineruba yatangaje ko isabukuru ye izabera i kigali
Perezida Evariste yongeye kuvugisha imbuga nkoranyambaga yigereranya na Yezu
Uwahoze ari Ministiri w’Intebe wa Thailand, Thaksin Shinawatra yatawe muri yombi
Perezida Chakwera yategetse ko ingabo za Malawi ziri muri RDC zitahuka vuba
Abanyarwanda baba muri Sudan mu bahungishijwe n’ingabo z’Ubufaransa
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Are The Easiest Casino Games To Win Big In Ireland

May 28, 2024

What Are The Best Tips For Irish Players Playing Live Casino Games

March 10, 2019

Santa Casino Game

May 28, 2024

Casino Action Casino No Deposit Bonus Codes For Free Spins 2025

February 25, 2025

Jozz Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Dublin Live Blackjack Payout Biggest

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?