SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Yago yashenguwe nibyo yakorewe n’umugore yakundaga cyane
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Yago yashenguwe nibyo yakorewe n’umugore yakundaga cyane
Imyidagaduro

Yago yashenguwe nibyo yakorewe n’umugore yakundaga cyane

Gossip Kigali
Gossip Kigali
Published: June 26, 2025
Share
SHARE

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent, uzwi cyane nka Yago, yatangaje ko yamaze gutandukana n’umugore we Teta Christa, nyuma y’ibyumweru bitatu gusa bibarutse imfura yabo. Ni inkuru yashenguye imitima ya benshi, bitewe n’ukuntu urukundo rwabo rwari rumaze iminsi rugaragazwa nk’intangarugero, kuko rwasaga n’urufite imizi.

Mu kiganiro yakoze ku rubuga rwa Instagram mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 25 Kamena 2025, Yago yavuze atuje ariko agaragaza ikiniga, ashimangira ko iby’urukundo rwe n’umugore we byarangiye, kandi ko ibimuvugwaho atari ‘prank’ yo kwamamaza Album ye nshya “Yago Life II”, ahubwo ari ukuri gutangaje kandi kumurimo.

Aragira ati “Uyu mukobwa nakundaga, ntabwo tukiri kumwe. Nkeka ko noneho bibaye official, ni nanjye ubyivugiye. Ari mu muryango we ndabishimira Imana, kuko ameze neza, n’umwana ameze neza.”

Yago yavuze ko yatunguwe n’uburyo ibintu byagenze, kuko ngo umugore we yamusezeyeho atari mu rugo. Ati “Yansezeye ntari mu rugo, nari nagiye mu kazi. Yanyoherereje ubutumwa ambwira ko agiye. Sinigeze mwirukana, sinigeze mukubita.”

Yavuze ko nubwo atahamya neza impamvu zatumye umugore we afata umwanzuro, akeka ko ashobora kuba yarahuye na ‘depression’ nyuma yo kwibaruka. Yago yavuze ko byamukomereye cyane, kuko yumvaga ari mu gihe cyo kwishimira imfura ye, atari mu gihe cyo gutandukana.

Ati “Umuntu akagutwara umwana w’ibyumweru bitatu mukiva kwa muganga? Ni nk’inkota yinjiye. Ariko umuntu aba agomba gukomera.”

Yavuze ko yashenguwe n’amarangamutima, ariko ko atari umugabo usaba imbabazi z’urukundo ngo agarurwe ku ngufu. Arakomeza ati “Ndamukunda by’ukuri. Amakosa nakora mu rukundo ntakuraho ko nkunda by’ukuri. Nta rukundo rutarimo icyubahiro.”

Uyu munyamakuru wavuyemo umuhanzi yavuganaga amarangamutima, akitsa, ubundi akifata. Yavuze ko yirwaniriye mu rukundo, ariko kandi kuva umugore we yamubwira ati ‘urabeho’, yatekereje ko ashobora kuba ari kurota, ariko yaje gusanga ari ukuri. Ati “Uburyo inkota yinjiye, umuntu ukujyana umwana w’ibyumweru bitatu mukiva kwa muganga??”

Yago Pon Dat yagaragaje ko atigeze atekereza ko urukundo rwabo rushobora kurangira gutyo, kuko ngo yamukunze “byimbitse.”  Ati “Namukunze ku buryo numva nta wundi mukobwa nakunze urwo rukundo. Umuntu ukubyarira hari icyubahiro uba umuha.”

Yongeyeho ko atigeze atangaza aya makuru agamije kwamamaza Album, ahubwo ari ukugira ngo asobanure neza uko ibintu byifashe, kuko we ubwe ari we wamenyesheje rubanda ko ari mu rukundo na Christa.

Yago yavuze ko amaze kubona ko hari abishimira ko mu muryango we harimo ibibazo, ibintu yababajwe nabyo, ariko avuga ko bitamuca intege. Ati “Nimwisekere, nabahariye amenyo y’abasetsi. Ariko ntimungirire impuhwe, Imana niyo izacira inzira.”

Yanavuze ku nkuru zari zimaze iminsi zivuga ko yasanze umwana atari uwe, asubiza agira ati “Oya! Life ni uwanjye (avuga umwana we) kandi azabaho neza, na Nyina azabaho neza, kuko ndi umugabo w’umukozi, ntabwo ndi umugabo usabiriza. Umuhungu wanjye azabaho neza.”

Yavuze ko yahisemo gukora cyane, kurusha kwibabarira cyangwa kwiheba. Yemeje ko agiye gushyira hanze Album y’indirimbo 16, ariko ko ibyo yatangaje bidafitanye isano na yo.

Ati “Mu rukundo nararwanye ariko biranga. Ntabwo nzigera niyahura kuko urukundo rutakunze. Ahubwo abari mu bibazo byo mu ngo, ndabihanganisha. Mugomba gukomera.”

Mu gusoza, Yago yavuze ko ashyize imbere gusenga no kwemera ubushake bw’Imana ku hazaza h’urukundo rwe. Asoza agira ati “Nabahaye byose, sinshaka ko umuntu amfata nk’aho ndimo gusaba imbabazi. Ariko ndashaka ko Imana izampa igisubizo: niba Teta ari we, tuzongera guhuza. Niba atari we, izampindurire undi.”

Ubu butumwa bw’amarangamutima bwa Yago bwaherekejwe n’agahinda k’uwakomerekejwe n’urukundo, ariko kandi bushimangira umwanzuro we wo gukomeza ubuzima, kurera neza umwana we, no guharanira gutanga umusanzu mu muziki nyarwanda.

Kanye West (Ye )yikomye abahanzi banze kugira icyo bavuga kwifungwa rya P Diddy
Jennifer Lopez arashinjwa gusuzugura umugabo we byatumye yaka gatanya
Mama wa Weasel yashimiye Teta Sanda ko akomeje gushyigikira umuhungu we
Tanasha Donna ategerejwe I Kigali
Meddy na Adrien Misigaro bahataniye ibihembo bya Hipipo Music Awards 2024 nabarimo Diamond Platnumz
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Play Free Online Slots Ireland 2023

November 19, 2017

Online Bingo App Real Money

February 25, 2025

Lucky Slots Casino Real Money

May 28, 2024

Light And Wonder Gaming

May 28, 2024

What Are The Most Profitable Online Pokies With No Deposit Bonus In Australia

September 5, 2023

999 Tiger Casino

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?