Ubuyobozi bwa Ma-Africa n’abagize Itorero Ishyaka ry’Intore, Inyamibwa ndetse n’umuhanzi Maji Maji bategerejwe mu gitaramo ‘Urw’Intwari’ kizabera muri ‘Kigali Convention Center’ ku wa 3 Nyakanga 2025, basuye Ingoro y’Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 25 Kamena 2025, ubwo ababyinnyi n’abayobozi b’amatorero Inyamibwa na Ishyaka ry’Intore ndetse n’umuhanzi Maji Maji baherekejwe n’ubuyobozi bwa Ma-Africa yateguye igitaramo ‘Urw’Intwari’ basuraga Ingoro y’Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Ma Africa, Uwizeyimana Dany, yahamije ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo kurushaho gusobanurira abazitabira igitaramo cyabo inkomoko y’igitekerezo cyacyo.
Ati “Ni urugendo rushingiye ku gitekerezo cy’igitaramo […] niba twaravuze ngo dukore igitaramo gishingiye ku Kwibohora kandi kiganisha mu mujyo wo kubohora igihugu, twagombaga gutekereza ikintu cyafasha abazataramira abantu kumenya amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Intore Cyogere uhagarariye Itorero Ishyaka ry’Intore yavuze ko uru rugendo rwabafashije kwihugura.
Ati “Ni urugendo rwiza twakuyemo ubumenyi, twongera kwiyibutsa amateka nyakuri agaragaza ko u Rwanda koko ari urw’Intwari […] bidufashije kumenya amakuru ahagije, bikomeza kudufasha gutegura neza umukino twateguye.”
Rusagara Rodrigue wari uhagarariye Itorero Inyamibwa yakomeje ati “Ingoro y’amateka ibitse ibigwi by’intwari kuko igaruka ku mateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, rero kuyisura twitegura igitaramo urw’Intwari, ni nko gukora ikizami bagukopeje, ntabwo ushobora kugitsindwa.”
Maji Maji uzataramira muri iki gitaramo nawe yavuze ko “Njye nshimira Imana kuba nari mu ngabo zabohoye igihugu kandi nkaba nkiriho ndi muzima ndeba ibyiza by’igihugu. Nabonye abana bakiri bato […] ubu ikintu cyaba gishimishije kuruta ko ngiye gutaramana n’abuzukuru mu rw’Intwari nagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, nkanagira uruhare mu kucyubaka, ni iki?”
Aba bahanzi byitezwe ko bazahurira mu gitaramo kizabera muri Kigali Convention Center ku wa 3 Nyakanga 2025 bose bakaba bahurije mu gusaba abakunzi b’umuziki kugura amatike kare kugira ngo bazataramane bishimira imyaka 31 ishize u Rwanda rwibohoye.



