SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Iran yagabye ibitero kuri Israel ikoresheje Drone zirenga 100
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iran yagabye ibitero kuri Israel ikoresheje Drone zirenga 100
Andi makuru

Iran yagabye ibitero kuri Israel ikoresheje Drone zirenga 100

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published June 13, 2025
Share
SHARE

Iran yagabye igitero gikomeye muri Israel nyuma yo kwicirwa abasirikare bakuru barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe n’abahanga mu bya nucléaire.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko Leta ya Israel izahanwa bikomeye n’ingabo z’igihugu cyabo, kandi ngo ibyo Allah (Imana) irabyemera.

Yagize ati “Iyi Leta igomba kwitega igihano gikomeye. Ikiganza gikomeye cy’ingabo za Iran ntabwo kizemera ko ibaho idahanwe, kandi byemerwa na Allah.”

Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Brig Gen. Effie Defrin, yatangaje ko iran  yohereje drones zo mu bwoko bwa Shahed zirenga 100 mu gihugu cyabo, kandi igisirikare kiri kuzikumira.

Defrin yagize ati “Ingabo zose [zirwanira mu kirere] ziri mu kazi kugira ngo zikumire icyahungabanya umutekano. Ibi bitandukanye n’ibyo twari twiteze, turi mu masaha akomeye.”’

Mu gukumira drones za Iran, hari kwifashishwa indege z’intambara nyinshi. Umwe mu basirikare bakuru muri Israel yasobanuriye ikinyamakuru Times of Israel ko biri gukorerwa kure y’imipaka y’igihugu.

Igisirikare cya Jordanie, igihugu gituranye na Israel, cyahanuye drones na misile zanyuze mu kirere cyacyo mu rwego rwo kubungabunga umutekano wacyo.

Ibi byakozwe nyuma y’aho isuzuma rigaragaje ko misile na drones zimwe zishobora kugwa ku butaka bwa Jordanie, zikica cyangwa zigakomeretsa abaturage.

Leta ya Israel yafunze ikirere cyose cy’iki gihugu, amashuri n’ubucuruzi, abaturage basabwa kuguma mu ngo, bitegura kujya mu bwihisho mu gihe babisabwa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’u Bwongereza byoherereje indege z’intambara ziri gufasha Israel gukumira izi drones, ndetse ingabo za Amerika ziri muri Iraq ziryamiye amajanja kuko zifite impungenge ko ibi bitero bishobora kuzigiraho ingaruka.

Ambasaderi ya Amerika muri Israel yasabye abakozi bayo n’imiryango yabo kujya mu bwihisho bwateganyijwe kugeza igihe babonera ibwiriza rishya. Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano wabo.

Amerika yatangaje ko nta ruhare yagize mu gitero Israel yagabye muri Iran, gusa Iran yo igaragaza ko uko biri kose, Israel ishobora kuba yahawe ubufasha n’iki gihugu gisanzwe kiyishyigikira.

Israel yatangaje ko yahagaritse ingendo z’indege mu kirere cyayo mu rwego rwo kwirinda ingaruka ibi bitero bishobora kugira ku basivili.

You Might Also Like

Israel yishe abayobozi bakuru mu ngabo za Iran

Amashimwe menshi kuri Ariel Wayz nyuma yo kwinjira mu nzu ifasha bahanzi ya Universal Music Group

Burundi :Ishyaka CNDD –FDD rya Ndayishimiye ryegukanye imyanya yose mu nteko ishinga amategeko

Trump yatangaje ko yatunguwe n’ibibazo byabaye hagati ye na Elon Musk

Minisitiri Nduhungirehe Olivier aranenga abayobozi bakomeje gusakaza amakuru ashobora guhungabanya amasezerano hagati na RDC

Nsanzabera Jean Paul June 13, 2025 June 13, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Kwibuka 29 :Limu na M Racheal bahumurije abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu ndirimbo bise Turi Abavandimwe

April 10, 2023
Imyidagaduro

DopeDee Entertainment ya DJ Diddyman yasinyishije Annie Mutoniwase ukora indirimbo zo kuramya

February 28, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yashimiye Mahmoud Ali Youssouf watorewe kuyobora AUC

February 17, 2025
Andi makuru

Perezida wa Guinée-Conakry, Gén Mamadi Doumbouya, yageze I Kigali

January 25, 2024
Andi makuru

DRC yatangaje ko izitabira ibiganiro na M23

March 17, 2025
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakebuye abishyuza amazu mu madorali

January 10, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?