SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Fatakumavuta yakatiwe imyaka ibiri n’igice ababarirwa ibyo yarezwe na The Ben
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Fatakumavuta yakatiwe imyaka ibiri n’igice ababarirwa ibyo yarezwe na The Ben
Imyidagaduro

Fatakumavuta yakatiwe imyaka ibiri n’igice ababarirwa ibyo yarezwe na The Ben

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul Published June 13, 2025
Share
SHARE

 Kuri  uyu wa gatanu tariki  13 Kamena 2025, nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Fatakumavuta ibyaha bitatu ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri n’igice ndetse n’ihazabu ya 1,300,000Frw.

Ni umwanzuro wari gusomwa ku wa 06 Kamena 2025 ariko uhura n’umunsi w’ikiruhuko wo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Igitambo uzwi nka Eid al-Adha wizihizwa cyane mu idini rya Islam.

Mu isomwa ry’imyanzuro y’uru rubanza, umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha butagaragaje neza uko Fatakumavuta yakoze icyaha cy’ivangura by’umwihariko ku mugore wa Bahati nk’uko yari yarabirezwe.

Ku cyaha cyo gutukana mu ruhame, urukiko rwasanze kitamuhama kuko kuvuga ko The Ben yiriza bitagize igitutsi kandi nta sura mbi byamwambitse mu bantu.

Ku cyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge, urukiko rwasanze icyifuzo cya Fatakumavuta cyo gupimwa kitahabwa ishingiro bityo basanga iki cyaha kimuhama.

Ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha n’ubwo nyiri ubwite (Fatakumavuta) yavugaga ko yagaragazaga aho yabikuye, yongeragamo ibye bitavuzwe bityo urukiko rusanga iki cyaha kimuhama.

Ikindi cyaha cyo gukangisha gusebanya byumwihariko aho yavuze ko The Ben natamuha amafaranga azamuzimya, urukiko rusanga cyimuhama.

Nk’uko amategeko abiteganya, basanze ku cyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge agomba gukatirwa umwaka umwe, icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha kigahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni ndetse n’icyaha cyo gusebanya kikaba gihanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 300,000Frw.

Uteranyije ibihano byose ku byaha byamuhamye, Fatakumavuta yahanishijwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 1,300,000Frw. Ariko kubera imbabazi za bamwe mu bo yakoreye ibyaha harimo na The Ben, Fatakumavuta yahanishijwe igihano cy’imyaka ibiri n’igice n’ihazabu ya 1,300,000Frw.

Nk’uko biteganywa n’itegeko, Fatakumavuta n’abamwunganira baracyafite iminsi 30 yo gutanga ubujurire bwabo mu gihe baba batanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

 

You Might Also Like

Kety Blaisia wakuze yoza mu mutwe abandi yafunguye iye Salon de Coiffure

Nadia wo muri filime umuturanyi yahishuye ko akazi kubu Vixen atagakora nk’umwuga

Chris Eazzy ari mu gahinda gakomeye ko kubura mama we witabye Imana

Dr Murangira B Thierry yakebuye urubyiruko arusaba kwirinda gukora ibyaha ruziko ari imikino

Umunyamakurukazi Mugire Bianca mu gahinda ko kwibirwa Imodoka ye Mu rugo iwe

Nsanzabera Jean Paul June 13, 2025 June 13, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

“Ubukwe bwanjye buzabera muri Stade Amahoro “Muhawenimana asubiza KNC mbere y’umukino wa Gasogi United na Rayon Sports!

January 10, 2024
Ubukungu

Mu Rwanda hafunguwe ku mugaragaro Inama yiga kubijyanye n’’ingufu zibyara amashanyarazi muri Afurika

November 4, 2024
Imyidagaduro

Imigabo Live concert n’igitaramo cyo gushimira Parezida Paul Kagame : Cyusa Ibrahim

April 23, 2024
Andi makuru

KIGALI: Polisi yafashe itsinda ry’abantu 5 bacyekwaho ubujura

April 25, 2023
Imyidagaduro

Yemi Alade, Fireboy, Mr Eazi na Chriss Eazy bongeye ku rutonde rw’abazaririmba muri Trace Awards

September 21, 2023
Imyidagaduro

Canal + yatangije poromosiyo yiswe ‘buri munsi ni ibirori’ mu rwego rwo gushimisha abakiliya bayo mu minsi mikuru

November 15, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?