Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ryikubiye imyanya yose mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’uko bitangajwe ko ryatsinze amatora y’abadepite ku kigero cya 100%.
Ku wa 5 Kamena ni bwo mu Burundi habaye amatora arimo ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ay’abayobozi b’amakomine.
Ni amatora abayakurikiranye bemeza ko atigeze aba mu mucyo, kuko abaturage baherekezwaga mu tuzu tw’itora bagategekwa gutora ishyaka riri ku butegetsi.
Amakuru kandi avuga ko hari n’aho abatora bageraga kuri site z’itora bagasanga bamaze gutorerwa n’imbonerakure.
Ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi riri mu bamaganye uko ariya matora yagenze, ndetse risaba ko yaseswa.
Icyakora Komisiyo y’Igenga y’Amatora mu Burundi (CENI), yo yemeza ko ariya matora yagenze neza; n’ubwo ivuga ko hari utunenge twagiye tuyagaragaramo.
Ibyayavuyemo byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kamena na Perezida CENI, Prosper Ntahorwamiye; byerekana ko CNDD-FDD yatsinze andi mashyaka bari bahatanye ku kigero cy’ijana ku ijana.
Ibi bivuze ko iri shyaka rimaze imyaka 20 riyobora u Burundi rigomba kwegukana imyanya yose yahatanirwaga mu Nteko Ishinga Amategeko, uko ari 100.
Amatora yo mu Burundi yabaye hagendewe ku ntara nshya zigize iki gihugu, nyuma yo kuva kuri 18 zigasigara ari eshanu.
Ibi bivuze ko nko mu ntara ya Buhumuza, CNDD-FDD igomba gutwara imyanya 16 yose yahatanirwaga.
Uku ni na ko bimeze mu zindi ntara, aho nko mu ya Bujumbura ririya shyaka rigomba gutwara imyanya 23/23, mu ya Burunga rigatwara 17/17 mu ya Butanyerera rigatwara 23/23 na ho mu ya Gitega rigatwara 21/21.
Aba badepite ba CNDD-FDD batowe biteganyijwe ko bagomba kwiyongeraho batatu bahagarariye Abarundi bo mu bwoko bw’Abatwa.