Umuhanzi Ruhumuriza James wamamaye nka King James yatangaje ko umwaka utaha wa 2026 uzaba ari uw’ibidasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko azaba yizihiza imyaka 20 amaze awukora, ndetse hakaba hari amahirwe ko azakorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
King James mu minsi yashzi yatangarije itangazamakuru ko yiteguye gukora ikintu kidasanzwe kizarushaho gusiga amateka mu muziki nyarwanda. Ati: “Byanze bikunze, hatagize igihinduka nzakora ikintu kidasanzwe. Ntekereza ko nshobora kuzakora ibitaramo bizenguruka Isi (World Tour).”
King James yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka wa 2006, ari nabwo yasohoye indirimbo ye ya mbere. Kuva icyo gihe, yakomeje kwigarurira imitima y’abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki nyafurika muri rusange, binyuze mu bihangano bye byuje ubutumwa, ubuhanga n’umwimerere.
Ibi yabitangaje mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Mowana’, igaragaramo umukinnyi wa filime Umutoniwase Nadia wamamaye nka ‘Muganga’ muri filime ‘Umuturanyi’ ya Clapton Kibonge. Ni imwe mu ndirimbo ziri guteguza Album ye ya cyenda, avuga ko ashaka gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2025.
Uyu muhanzi kandi ari mu bazwiho gukora ibitaramo bikomeye, ndetse ni umwe mu bategerejwe mu bitaramo binyuranye bizaba mu mpeshyi y’uyu mwaka, nubwo impande zombi zitari bwemeze ku mugaragaro ibyo bitaramo n’uko bizagenda.
Ati: “Navuga ko nakoze mu nganzo, mu gihe nitegura kwizihiza imyaka 20 mu muziki. Ni igihe kidasanzwe ku buzima bwanjye ndetse n’abankunda.”
King James, ni umwe mu bahanzi bakomeye bagize uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda mu myaka ibiri ishize, yagiye agaragaza ubushobozi bwo guhanga no guhinduka bijyanye n’ibihe, ari nako akomeza kugira uruhare runini mu gukurura no gushyigikira impano nshya.
Nubwo atatangaje gahunda ifatika y’ibitaramo cyangwa ibihugu azasura muri “World tour” yifuza, yagaragaje ko intego ye ari ugusiga umurage ukomeye, ndetse akanyura ku rwego mpuzamahanga.