Mu gihe Mico The Best yiteguraga gusohora indirimbo ‘Twivuyange’, bamwe mi biyemeje kwica muzika nyarwanda bitwaje ikoranabuhanga batumye ayisohora imburagihe dore ko yifuzaga kuyishyira hanze ifite n’amashusho.
Iyi ndirimbo Mico The Best yakoranye n’abahanzi barimo Uncle Austin, Marina, Afrique na Bushali aba bahanzi bamaze iminsi barayikoze ndetse mu buryo bw’amajwi.
Amakuru dukesha umuwe mu bakorana bya hafi na Mico The Best badutangarije ko mu gihe biteguraga kuyifatira amashusho aribwo Marina yaje kwerekeza muri Nigeria aho amaze iminsi aho yageze akarwarirayo , bigatuma igikorwa cyo gufata ayo mashusho cyegezwa Imbere
Uko byigizwaga inyuma, ba bantu biyemeje kwica uwo mushinga nibwo babonye iyo ndirimbo batangira kuyishyira ku mashene ya Youtube yabo, bishyira Mico The Best ku gitutu kugeza ubwo ahisemo kuyisohora mu buryo bw’amajwi kugira ngo abakunzi bakomeze baryoherwe nayo
Mico The Best yavuze ko nubwo indirimbo yasohotse, hagikomeje uburyo bwo kuyifatira amashusho.
‘Twivuyange’ ibaye indirimbo ya mbere Mico The Best ashyize hanze mu mwaka wa 2024. Yaherukaga iyitwa ‘Inanasi’ mu Ugushyingo 2023 gusa akaba yijeje abakunzi be ko hari imishinga myinshi ari gukora mu minsi ya vuba akaba azaba izindi ndirimbo nziza kandi zifite n’amashusho