SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ibyifuzo byababuranira P Diddy byongeye kwangwa mu rukiko
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Ibyifuzo byababuranira P Diddy byongeye kwangwa mu rukiko
Imyidagaduro

Ibyifuzo byababuranira P Diddy byongeye kwangwa mu rukiko

Ahupa Radio
Ahupa Radio Published June 11, 2025
Share
SHARE

 Abanyamategeko ba P. Diddy bongeye gusaba inteko ibumuburanisha gutesha agaciro ikirego cye kubera amakosa akomeye yakozwe n’ubushinjacyaha n’abatangabuhamya; ariko urukiko rubitera utwatsi ruvuga ko urubanza rugomba gukomeza.

Usa Today yatangaje ko ku wa 10 Kamena 2025, umucamanza yavuze ko impamvu z’ubwunganizi bwa Diddy, zisaba kutaburanishwa nta shingiro zifite.

Umucamanza yongeyeho ko ibyo ubwunganizi bwerekanye ari bimwe mu bigize uburyo amategeko akora mu gihe impande zombi zivuguruzanya mu rukiko buri wese yerekana ishingiro ry’ibyo avuga, atari impamvu yo guhagarika urubanza.

Tariki 7 Kamena 2025 ni bwo abanyamategeko ba Diddy bari basabye urukiko gutesha agaciro ikirego cye.

Icyo bavugaga ko hari amakosa akomeye yakozwe n’abatangabuhamya.

Ubuhamya bwatumye aba banyamategeko basaba gutesha agaciro ikirego ni ubwatanzwe na Bryana Bongolan, inshuti y’akadasohoka ya Cassie Ventura wahoze ari umukunzi wa Diddy.

Bryana Bongolan yavuze ko ku itariki ya 26 Nzeri, 2016, Diddy yamunize ubwo bari ku ibaraza ry’inyubako ifite amagorofa 17 yose, amukangisha kumutura hasi.

Abunganizi ba Diddy basobanuye ko hagati ya tariki 24 na 29 Nzeri 2016, uyu mugabo atari aho bivugwa ko yanigiye Bongolan, ahubwo yari mu mujyi wa New York, ndetse berekanye ibihamya bya fagitire yishyuriyeho ibyumba bya hoteli yarayemo icyo gihe.

Byari ku nshuro ya kabiri Diddy asabye ko ikirego cye giteshwa agaciro ariko abacamanza bakamubera ibamba.

 

 

You Might Also Like

Umunyamakurukazi Mugire Bianca mu gahinda ko kwibirwa Imodoka ye Mu rugo iwe

Nyuma y’Abarimo Ariel Wayz,Juno Kizigenza ,Kevin Kade na Nel Ngabo Kivumbi yongerewe mu bazaririmba mu bitaramo bya Mtn Iwacu na Muzika

R Kelly yahishuye ko ubuzima bwe bugeramiwe muri Gereza afungiyemo

King James yahishuye ko azakora ibitaramo byinshi ubwo azaba yizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

Producer Niz Beat yashimye uruhare Mico The Best yagize mu ikorwa ry’indirimbo Sana ya Afrique

Ahupa Radio June 11, 2025 June 11, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ariel Wayz yashimiye umuntu wese wamufashije mu kumurika album ye “Hear to Stay”

March 14, 2025
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yifurije abayisilamu bo mu Rwanda umunsi mwiza wa Eid AL Adha

June 6, 2025
Imyidagaduro

Album ya 25 shades ya Bwiza yaguzwe amaeuro arenga 9500 harimo 1000 cya The Ben

March 10, 2025
Andi makuruUbuzima

Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora Inshinge zo kwa Muganga

April 2, 2025
Iyobokamana

Miss Nimwiza Meghan yakiriye agakiza abatizwa mu mazi menshi

May 29, 2024
Imyidagaduro

Miss Jolly yatangaje nko yifuza kubyara umwana umeze nka Blue Ivy wa Beyonce

June 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?