Umuherwe wa mbere kw’isi Ubarirwa mu mutungo wa Miliyari nyisnhi z’amadorali Elon Musk yatangiye kwicuza icyamuteye kugirana ibibazna Doanalp Trump Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’amerika mu minsi yashize .
Aba bagabo bombi bari inshuti magara by’igihe kirekire ndetse bakaza no gukora nyuma yaho Trump yongeye gutorerwa kuyobora icyo gihugu cy’igihangange nubwo mu minsi ishize aba bombi bagiye bagaragara ku mbuga nkoranyambaga baterana amagambo akomeye ibintu bamwe mu bakurukirana izo mbuga babonye k0 bitazorohera uwo muherwe .
Bidateye kabiri Uyu muherwe Elon Musk ejo yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe X ati: “Ndicuza bimwe mu byo natangaje [nanditse] kuri Perezida Donald Trump mu cyumweru gishize. Byararengereye cyane.”
Bombi barashyamiranye ku mugaragaro, nyuma yuko uwo muherwe nyiri kompanyi ya Tesla avuze ko umushinga w’itegeko ry’imisoro wa Trump ari “ishyano riteye ishozi”.
Musk atangaje ubu butumwa bwo kwicuza nyuma yuko Trump avuze ko umubano wabo warangiye, ndetse ko adashaka kuzahura umubano we na Musk.
Ingengo y’imari, irimo kugabanya imisoro cyane no kongera amafaranga leta ikoresha mu gisirikare, yemejwe mu kwezi gushize n’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite. Ubu irimo gusuzumwa n’abasenateri.