Mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga yiswe 100 Most Notable Africans Leadership and Business Summit 2025, izabera muri Marriott Hotel kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Nyakanga 2025. Iyi nama izahuza inzobere mu bukungu, abayobozi bakomeye mu nzego za leta n’abikorera, abashoramari, abanyamwuga, ndetse n’abandi bafata ibyemezo ku rwego rw’umugabane wa Afurika.
Nk’uko byatangajwe n’abategura iki gikorwa, ari bo bashinzwe kandi 100 Most Notable Peace Icons in Africa, intego nyamukuru y’iyi nama ni uguteza imbere ibiganiro byibanda ku bukungu bwa Afurika, imiyoborere myiza, amahirwe y’ishoramari, n’iterambere rirambye.
Hanaganirwaho ku guhanga udushya, kunoza imiyoborere, guteza imbere uburezi, no gushimangira uruhare rw’urubyiruko binyuze mu mahugurwa n’ubujyanama
Iyi nama izaba ari urubuga rwo kwerekana no guha agaciro uruhare abayobozi n’abanyafurika b’indashyikirwa bagize mu guhindura umugabane, bigamije gushishikariza abandi no guteza imbere isura nziza ya Afurika ku rwego mpuzamahanga. Hazatangirwa ibihembo ku bantu 100 b’indashyikirwa ku mugabane wa Afurika, barimo abayobozi mu nzego za leta n’iz’abikorera, abahanzi, abashoramari, abanyapolitiki, abaharanira amahoro n’impinduka, n’abandi bafite uruhare rukomeye mu iterambere.
Muri aba bazahabwa ibihembo harimo Alhaji Aliko Dangote, umuherwe wa mbere muri Afurika, Dr. Ngozi Okonjo-Iweala, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubucuruzi ku Isi (WTO), Mohamed Salah, rutahizamu ukinira Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Misiri, Tony Elumelu n’umushoramari Femi Otedola. Hari kandi abahanzi mpuzamahanga barimo Burna Boy, Tems, Diamond Platnumz, abanyarwanda Sadate Munyakazi , Clare Akamanzi na Bruce Melodie n’abandi benshi bafite izina rikomeye muri Afurika.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye Abuja muri Nigeria, Ambasaderi Dr. Kingsley Amafibe, Umuyobozi wa porogaramu ya 100 Most Notable Peace Icons in Africa, yavuze ko iyi nama igamije no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika mu nzego zirimo ubuhinzi, uburezi n’ubuzima. Yavuze ko kugira ngo Afurika izamuke bisaba ubuyobozi bufite icyerekezo, imiyoborere ishingiye ku mucyo n’ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye.
Yongeyeho ko iyi nama izatanga amahugurwa yihariye ku bayobozi n’abashoramari b’ejo hazaza, ndetse no gushyigikira imishinga y’abahanzi n’urubyiruko rwifuza gutanga umusanzu mu iterambere ry’umugabane.
Abazitabira iyi nama bazaganira ku nsanganyamatsiko zirimo imiyoborere, iterambere ry’ubucuruzi, uburezi, ubuhinzi, ibikorwaremezo, n’iterambere ry’imbaraga z’abaturage, byose bigamije guteza imbere impinduka zishingiye ku gukora neza n’iterambere ryagutse ry’Afurika.
Iyi nama kandi izashyigikira ba rwiyemezamirimo bato, abahanga udushya, n’ibigo bikiri kuzamuka binyuze mu bujyanama, amahugurwa n’amahirwe yo guhabwa isoko. Hazashyirwaho umwanya wo kurebera hamwe imishinga ishingiye ku guteza imbere uburezi, ubuzima, kurengera ibidukikije no guteza imbere urubyiruko, ku bufatanye n’imiryango mpuzamahanga, imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo.
Iyi nama itegerejweho gufasha Afurika kugera ku ntambwe nshya binyuze mu bufatanye bw’inzego zitandukanye no guteza imbere ubuyobozi buhamye n’imikorere ishingiye ku mucyo n’ubunyamwuga.