Perezida Paul Kagame yahuye n’abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda biga ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) muri Algerie.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Algérie yahuye n’aba banyeshuri ubwo yasuraga ishuri ryo muri iki gihugu ryigisha AI rizwi nka ‘ENSIA’.
Amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri iri shuri yatangajwe na Village Urugwiro, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena 2025.
ENSIA cyangwa se National School of Artificial Intelligence, ni ishuri rikuru ry’icyitegererezo muri Algerie rizobereye mu byo kwigisha ikoranabuhanga cyane cyane irijyanye na AI.
Mu kazi karyo ka buri munsi ryibanda mu kwigisha, gukora ubushakashatsi no guhanga ibishya bishingiye kuri AI. Ritanga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse n’icya gatatu muri AI.
Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri iri shuri yeretswe imikorere yaryo, ndetse anabonana n’Abanyarwanda batanu baryigamo.
Mbere y’uko Perezida Kagame asura iri shuri, ku mugoroba wo ku wa 1 Kamena 2025, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula nawe yari yarisuye.
Ubuyobozi bw’iri shuri bwasobanuriye Minisitiri Ingabire Paula, bumwe mu bashakashatsi bwakozwe n’iri shuri n’imishinga rifite mu by’ikoranabuhanga. Yagaragarijwe kandi ubufatanye mpuzamahanga iri shuri rifite mu bijyanye na AI, ndetse n’uburezi bw’amashuri makuru.
U Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bya Afurika n’ahandi ku Isi byamaze gutera intambwe ikomeye mu ikoreshwa rya AI.
Inyungu z’iryo koranabuhanga Abaturarwanda bazibonye cyane by’umwihariko mu bihe bya COVID-19, ubwo hakoreshwaga ‘robots’ mu gufasha abarwayi.
Ahandi u Rwanda rukoresha iri koranabuhanga cyane ni mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda, aho hirya no hino hashyizwe camera zigenzura abakora amakosa, ndetse zikabandikira.
Muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, aho u Rwanda ruzashoramo ingengo y’imari ya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ ubukungu bw’Igihugu.
Iyo ntambwe yahinduye u Rwanda kimwe mu bihugu bike bya Afurika byamaze kwemeza politiki ya AI.
Inyigo yakurikiye ishyirwaho ry’iyo politiki yerekanye ko u Rwanda rwakunguka asaga miliyari 589 Frw mu gihe ikoranabuhanga rya AI ryashinga imizi mu nzego zinyuranye.
Ku wa Kabiri tariki 3 Kamena 2025 ni bwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Algerie ku butumire bwa mugenzi we, Abdelmadjid Tebboune.