Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, ku wa Kabiri yitabye ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kunyereza za miliyoni y’amadorali yari agenenewe kubaka gereza. aho yari aherekejwe n’abunganizi mu mategeko be 20.
Uyu mugabo yitabye umushinjacyaha, mu gihe yari yaravuze ko atazigera yitaba uyu mushinjacyaha avuga ko na we ubwe hari ibyaha akekwaho.
Mutamba kandi akurikiranweho kunyereza umutungo wa leta, mu gihe mu bihe byavuze yavugaga ko umuntu uzajya ahamwa no kunyereza umutungo wa leta yajya akatirwa urwo gupfa.
Mutamba akekwaho kunyereza miliyoni 39$ zari zigenewe kubaka gereza nshya ya Kisangani, agashinjwa gutegeka kwishyura amafaranga y’ibanze angana na miliyoni 19$ muri iryo soko ryo kubaka gereza mbere y’uko ryemezwa n’urwego rubishinzwe.Mutamba yagiye ahakana ibi birego akekwaho.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu benshi barimo abo ibinyamakuru bivuga ko ari abakora mu biro bya Mutamba, hamwe n’abamushyigikiye, bamuherekeje ku biro by’umushinjacyaha bavuza amafirimbi kandi baririmba ko ari umwere.
Mu cyumweru gishize ni bwo Inteko Ishinga amategeko ya Congo Congo yatoye ku bwiganze ko Minisitiri Mutamba akurikiranwa n’ubushinjacyaha kuri ibi byaha akekwaho.
Ubwo yari asohotse mu biro by’umushinjacyaha ku wa kabiri, Constant Mutamba yahisemo kutagira icyo abwira abanyamakuru, nk’uko ibiro ntaramakuru bya Congo, ACP bibivuga.