SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali
Imyidagaduro

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Gossip Kigali
Last updated: 2025/06/03 at 3:29 PM
Gossip Kigali
Share
4 Min Read
SHARE

Umunyarwenya wo muri Nigeria, Kingsley Ogbonna, uzwi cyane nka Doctall Kingsley kandi ukunda kwiyita Ntakirutimana, yatangaje ko agiye kongera gutaramira mu Rwanda mu gitaramo kizaba ku wa 20 Nyakanga 2025.

Uyu munyarwenya wigaruriye imitima y’Abanyarwanda yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 1 Kamena 2025, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yanditse agaragaza ibyishimo by’uko agiye kongera gusura u Rwanda no gusetsa abakunzi be bo muri iki gihugu amaze gukunda mu buryo budasanzwe.

Umujyanama we Obreme, wari umaze ibyumweru bibiri mu Rwanda ategura iki gitaramo, na we yemeje iyi nkuru ati: “Turaje.” Yatangaje ko imyiteguro iri kugenda neza, ashimangira ko Doctall Kingsley yanyuzwe n’uburyo yakiriwe mu Rwanda mu bihe byashize.

Iki gitaramo kiri gutegurwa na Japhet Mazimpaka, umunyamakuru wa Magic FM, ndetse n’umwe mu bantu bafite uruhare runini mu kumuzana bwa mbere mu Rwanda.

Japhet yagize ati “Twamaze kwanzura ko agiye kugaruka. Kuva namuzana ku nshuro ya mbere, yakunze u Rwanda cyane. Nta gushidikanya, ni igihugu cyamukoze ku mutima kandi bigaragarira no mu byo yandika ku mbuga nkoranyambaga ze.”

Yakomeje avuga ko vuba aha bazatangaza aho igitaramo kizabera n’uko amatike azaboneka, ndetse ahishura ko kizaba kirimo n’abandi banyarwenya bo mu Rwanda no hanze yarwo bamaze gutangira ibiganiro byo gukorana muri icyo gitaramo.

Doctall Kingsley ni umwe mu banyarwenya bafite izina rikomeye mu gihugu cya Nigeria, aho amaze imyaka irenga icumi mu mwuga wo gusetsa.

Yatangiye urugendo rwe rwa ‘Stand-up Comedy’ nk’umunyeshuri muri kaminuza, aho yatunguraga abantu mu bitaramo by’imbere mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza mu Mujyi wa Lagos.

Yamamaye cyane mu myaka ya 2010 kubera ubuhanga bwe bwo guhuza urwenya n’ubuzima bwa buri munsi, akavuga ku buzima busanzwe mu buryo bw’urwenya kandi bufite ishingiro.

Yakunze kugaragara mu bitaramo bikomeye muri Nigeria nka: AY Live, Basketmouth Uncensored, The Chronicles of Ushbebe, Stand Up Nigeria n’ibindi.

Azwiho kandi kuba umwe mu banyarwenya bafite umwihariko wo gukina mu ndimi nyinshi (Icyongereza, Ibo, yoruba ndetse na zimwe mu ndimi z’amahanga), bikamufasha kugera ku bantu benshi.

Mu bihe bya vuba, Doctall Kingsley yahisemo gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok na YouTube, aho akora urwenya rufite aho ruhuriye n’imico n’imibereho y’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Ni ho yatangiye no gukoresha amagambo y’Ikinyarwanda, ari na byo byamuhesheje izina rya “Ntakirutimana”, ryarushijeho kumumenyekanisha cyane mu Rwanda.

Yaherukaga mu Rwanda ku 29 Ukwakira 2023, aho yakoze igitaramo cya mbere, akanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, agaragaza amarangamutima akomeye ku mateka y’u Rwanda.

Yongeye kugaruka ku 10 Kamena 2024, ataramira mu Gikondo ahasanzwe habera Expo, mu gitaramo cyari cyateguwe na Seth wo muri Zuby Comedy.

Mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, Doctall Kingsley yakomeje gutangaza urukundo afitiye u Rwanda, avuga ko yanyuzwe n’ubuyobozi bwiza, isuku, umutekano n’imibereho y’abantu.

Binyuze mu bihangano bye kuri TikTok n’Instagram, akunze gusetsa avuga amagambo y’Ikinyarwanda n’imvugo zo mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Igitaramo cye cyo ku wa 20 Nyakanga 2025 kitezweho kongera guhuza abakunzi ba ‘stand-up comedy’ n’uyu munyarwenya umaze kuba icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba.

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Gossip Kigali June 3, 2025 June 3, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Tiwa Savage ntari gucana uwaka na Davido

January 10, 2024
Imikino

Abazitabira Tour Du Rwanda bijejwe umutekano usesuye

February 6, 2025
Andi makuru

Minisitiri w’Intebe Garry Conille wa Haïti yegujwe ku mirimo ye

November 11, 2024

Prince Kid na Miss Elsa bishimiwe na banyampinga bose

March 3, 2023
Andi makuru

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yitabye Imana

March 3, 2025
Imyidagaduro

Israel Mbonyi yateguye igitaramo azafatiramo amashusho ya albumu ye nshya

May 4, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?