Umunyarwenya wo muri Nigeria, Kingsley Ogbonna, uzwi cyane nka Doctall Kingsley kandi ukunda kwiyita Ntakirutimana, yatangaje ko agiye kongera gutaramira mu Rwanda mu gitaramo kizaba ku wa 20 Nyakanga 2025.
Uyu munyarwenya wigaruriye imitima y’Abanyarwanda yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 1 Kamena 2025, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yanditse agaragaza ibyishimo by’uko agiye kongera gusura u Rwanda no gusetsa abakunzi be bo muri iki gihugu amaze gukunda mu buryo budasanzwe.
Umujyanama we Obreme, wari umaze ibyumweru bibiri mu Rwanda ategura iki gitaramo, na we yemeje iyi nkuru ati: “Turaje.” Yatangaje ko imyiteguro iri kugenda neza, ashimangira ko Doctall Kingsley yanyuzwe n’uburyo yakiriwe mu Rwanda mu bihe byashize.
Iki gitaramo kiri gutegurwa na Japhet Mazimpaka, umunyamakuru wa Magic FM, ndetse n’umwe mu bantu bafite uruhare runini mu kumuzana bwa mbere mu Rwanda.
Japhet yagize ati “Twamaze kwanzura ko agiye kugaruka. Kuva namuzana ku nshuro ya mbere, yakunze u Rwanda cyane. Nta gushidikanya, ni igihugu cyamukoze ku mutima kandi bigaragarira no mu byo yandika ku mbuga nkoranyambaga ze.”
Yakomeje avuga ko vuba aha bazatangaza aho igitaramo kizabera n’uko amatike azaboneka, ndetse ahishura ko kizaba kirimo n’abandi banyarwenya bo mu Rwanda no hanze yarwo bamaze gutangira ibiganiro byo gukorana muri icyo gitaramo.
Doctall Kingsley ni umwe mu banyarwenya bafite izina rikomeye mu gihugu cya Nigeria, aho amaze imyaka irenga icumi mu mwuga wo gusetsa.
Yatangiye urugendo rwe rwa ‘Stand-up Comedy’ nk’umunyeshuri muri kaminuza, aho yatunguraga abantu mu bitaramo by’imbere mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza mu Mujyi wa Lagos.
Yamamaye cyane mu myaka ya 2010 kubera ubuhanga bwe bwo guhuza urwenya n’ubuzima bwa buri munsi, akavuga ku buzima busanzwe mu buryo bw’urwenya kandi bufite ishingiro.
Yakunze kugaragara mu bitaramo bikomeye muri Nigeria nka: AY Live, Basketmouth Uncensored, The Chronicles of Ushbebe, Stand Up Nigeria n’ibindi.
Azwiho kandi kuba umwe mu banyarwenya bafite umwihariko wo gukina mu ndimi nyinshi (Icyongereza, Ibo, yoruba ndetse na zimwe mu ndimi z’amahanga), bikamufasha kugera ku bantu benshi.
Mu bihe bya vuba, Doctall Kingsley yahisemo gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram, TikTok na YouTube, aho akora urwenya rufite aho ruhuriye n’imico n’imibereho y’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Ni ho yatangiye no gukoresha amagambo y’Ikinyarwanda, ari na byo byamuhesheje izina rya “Ntakirutimana”, ryarushijeho kumumenyekanisha cyane mu Rwanda.
Yaherukaga mu Rwanda ku 29 Ukwakira 2023, aho yakoze igitaramo cya mbere, akanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, agaragaza amarangamutima akomeye ku mateka y’u Rwanda.
Yongeye kugaruka ku 10 Kamena 2024, ataramira mu Gikondo ahasanzwe habera Expo, mu gitaramo cyari cyateguwe na Seth wo muri Zuby Comedy.
Mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, Doctall Kingsley yakomeje gutangaza urukundo afitiye u Rwanda, avuga ko yanyuzwe n’ubuyobozi bwiza, isuku, umutekano n’imibereho y’abantu.
Binyuze mu bihangano bye kuri TikTok n’Instagram, akunze gusetsa avuga amagambo y’Ikinyarwanda n’imvugo zo mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.
Igitaramo cye cyo ku wa 20 Nyakanga 2025 kitezweho kongera guhuza abakunzi ba ‘stand-up comedy’ n’uyu munyarwenya umaze kuba icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba.