Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Algiers muri Algeria mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatumiwemo na Perezida w’icyo gihugu Abdelmadjid Tebboune.
Muri urwo ruzinduko rusoza ku wa Gatatu tariki ya 4 Kamena, Abakuru b’Ibihugu bombi baragirana ibiganiro byihariye mu Ngoro ya Perezida ya El Mouradia, bikurikirwa n’ibiganiro bihuza intumwa z’ibihugu byombi.
Nanone kandi abayobozi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru kizibanda ku iterambere ry’ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko Perezida Kagame azunamira akanashyira indabyo ku Rwibutso rw’Abishwe mu Ntambara yo guharanira ubwigenge rwa Maqam Echahid.
Nanone kandi byitezwe ko azasura Ishuri ry’Algeria ryigisha Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (ENSIA) ahari kwiga abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda.
Abo banyeshuri boherejwe muri icyo gohugu bagiye kongera ubumenyi bwihariye mu masomo yibanda ku Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Muntu Buhangano (AI) no kubika amakuru.
Nyuma y’aho Perezida Kagame arakirwa ku meza aho basangira ibya nimugoroba mu cyubahiro kigenerwa Abakuru b’Ibihugu.
Uru ni uruzinduko rwa kabiri rwa Perezida Kagame muri Algeria rukurikiranurwo yaherukaga kugirira muri icyo gihugu mu mwaka wa 2015.
Biteganywa ko muri uru ruzinduko hasinywa amasezerano menshi y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, agamije kurushaho kubyaza inyungu zigaragara ku mpamde zombi.
Perezida Kagame na Tebboune baherukaga guhura mu Ukuboza 2024, ubwo bari bitabiriye ihuriro nyafurika ku burezi n’ubuhinzi aho aba bombi baganiriye ku bijyanye no kuzamura Ubufatanye hagati y’ibihugu byose ku bijyanye n’umutekano ndetse no mu buhinzi n’ibikorwa remezo
Mu ntangiriro z’uwo mwaka kandi muri Mutarama, intumwa ya Alijeriya mu Rwanda, Amb. Mohamed Mellah, yayoboye umuhango wo gusinyana abasezerano atandukanye hagati yíbihugu byombo uko ari bibiri harimo ajyanye n’ubucuruzi
Uruzinduko rw’Intumwa rwakurikiwe n’iy’umuyobozi mukuru w’ingabo z’igihugu cya Alijeriya (ANPA), Jenerali SAPAD Chanegriha, wakomeje avuga ko u Rwanda na Alijeriya byiyemeje gushimangira ubufatanye busanzwe bwo guhangana n’ingorane zinyuranye zo guhangana n’ibibazo bitandukanye by’umugabane wa Afurika.
Mu ruzinduko rwe, Gen Chanegriha yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse anasura inzu ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika jenoside iri mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ku kimihurura .
Icyo gihe kandi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’ingabo z’U Rwanda Juvénal Marizamunda, n’umugaba mukuru Gen Mubarakh Muganga ku cyicaro gikuru cy’iyo minisiteri .