SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Ahupa Radio
Last updated: 2025/06/03 at 2:11 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageze i Algiers muri Algeria mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yatumiwemo na Perezida w’icyo gihugu Abdelmadjid Tebboune. 

Muri urwo ruzinduko rusoza ku wa Gatatu tariki ya 4 Kamena, Abakuru b’Ibihugu bombi baragirana ibiganiro byihariye mu Ngoro ya Perezida ya El Mouradia, bikurikirwa n’ibiganiro bihuza intumwa z’ibihugu byombi. 

Nanone kandi abayobozi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru kizibanda ku iterambere ry’ubutwererane bw’ibihugu byombi. 

Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko Perezida Kagame azunamira akanashyira indabyo ku Rwibutso rw’Abishwe mu Ntambara yo guharanira ubwigenge rwa Maqam Echahid. 

Nanone kandi byitezwe ko azasura Ishuri ry’Algeria ryigisha Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (ENSIA) ahari kwiga abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda. 

Abo banyeshuri boherejwe muri icyo gohugu bagiye kongera ubumenyi bwihariye mu masomo yibanda ku Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Muntu Buhangano (AI) no kubika amakuru. 

Nyuma y’aho Perezida Kagame arakirwa ku meza aho basangira ibya nimugoroba mu cyubahiro kigenerwa Abakuru b’Ibihugu. 

Uru ni uruzinduko rwa kabiri rwa Perezida Kagame muri Algeria rukurikiranurwo yaherukaga kugirira muri icyo gihugu mu mwaka wa 2015. 

Biteganywa ko muri uru ruzinduko hasinywa amasezerano menshi y’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, agamije kurushaho kubyaza inyungu zigaragara ku mpamde zombi. 

  Perezida  Kagame na Tebboune baherukaga guhura  mu Ukuboza 2024, ubwo bari bitabiriye ihuriro nyafurika  ku burezi  n’ubuhinzi aho aba bombi baganiriye ku bijyanye  no kuzamura  Ubufatanye hagati y’ibihugu byose ku bijyanye  n’umutekano ndetse no  mu buhinzi n’ibikorwa remezo

 Mu ntangiriro z’uwo mwaka kandi  muri Mutarama, intumwa  ya Alijeriya mu Rwanda, Amb.  Mohamed Mellah, yayoboye umuhango wo gusinyana abasezerano atandukanye hagati yíbihugu byombo uko ari bibiri harimo ajyanye n’ubucuruzi

Uruzinduko rw’Intumwa rwakurikiwe n’iy’umuyobozi mukuru w’ingabo z’igihugu cya Alijeriya (ANPA), Jenerali SAPAD Chanegriha, wakomeje avuga ko u Rwanda na Alijeriya byiyemeje gushimangira ubufatanye busanzwe bwo guhangana n’ingorane zinyuranye zo guhangana n’ibibazo bitandukanye by’umugabane wa Afurika.

  Mu ruzinduko rwe, Gen Chanegriha yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse anasura inzu ndangamurage y’urugamba  rwo guhagarika  jenoside iri  mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda  ku kimihurura .

Icyo  gihe  kandi  yagiranye  ibiganiro  na Minisitiri w’ingabo z’U Rwanda  Juvénal Marizamunda, n’umugaba mukuru Gen Mubarakh Muganga ku cyicaro gikuru cy’iyo minisiteri .

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahagamagaje intumwa zayo zari mu biganiro I Doha Muri Qatar

Perezida Trump yakuyeho visa ku bihugu 12 birimo ibibazo by’ umutekano muke

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abakekwaho ubujura 21 mu majyepfo

Urukiko rwateye utwatsi ikirego Rusesabagina aregamo kompanyi ya Gainjet yamuzanye mu Rwanda

U Rwanda rwerekanye akamaro ko gushyira imbere amasomo y’ubumenyangiro (TVET )

Ahupa Radio June 3, 2025 June 3, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Dr Murangira yanenze Umudj wagiye gucurangira muri Uganda mu gihe cyo kwibuka

April 15, 2025
Imyidagaduro

Adekule Gold wageze i Kigali yahishuye ko yifuza kwongera gusura Mont Kigali

May 23, 2024
Imyidagaduro

Ibya Card B na Offset bikomeje kuzamba nyuma yo gushyira hanze amashusho yabo batera akabariro

March 30, 2025
Imyidagaduro

Sherrie Silver yashenguwe n’ihohoterwa rikorerwa umwana afasha yiyemeza kumuvuza

May 21, 2025
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Madamu bitabiriye inama ya OIF mu Bufaransa

October 4, 2024
Imyidagaduro

The Ben yiseguye ku muryango we nuwu mugore kubera ifoto bashyize hanze

December 30, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?