SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Paul Kagame na Madamu bitabiriye inama ya OIF mu Bufaransa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Perezida Paul Kagame na Madamu bitabiriye inama ya OIF mu Bufaransa
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Madamu bitabiriye inama ya OIF mu Bufaransa

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: October 4, 2024
Share
SHARE

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Paris mu Bufaransa aho bitabiriye Inama ya 19 ya OIF ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, La Francophonie.

Iyi nama itangira kuva tariki 04 Ukwakira 2024 iziga ku bibazo byugarije Isi ndetse n’ibisubizo byabyo birimo guhanga udushya n’imishinga hifashishijwe ururimi rw’Igifaransa.

Iyi nama izayoborwa n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, hagati ya tariki 4-5 Ukwakira 2024.

Iyi nama izabera ahitwa Villers-Cotterêts, ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukora, guhanga ibishya no gukora ubucuruzi mu Gifaransa’, bikaba biteganyijwe ko izibanda cyane ku guhanga imirimo ifasha urubyiruko kuva mu bushomeri.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko akigera i Paris, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo  y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Charles Michel.

Abayobozi bombi baganiriye ku bintu bitandukanye bireba umugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.

Ku munsi wa mbere w’Inama ya OIF, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazitabira umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, bazitabira isangira rizayoborwa na Perezida Emmanuel Macron na Madamu Brigitte Macron, mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Élysée Palace.

Ku munsi wa kabiri w’iyi nama, Perezida Kagame azitabira ibiganiro bizayoborwa na Perezida Macron aho, abazabyitabira bazaganira ku bufatanye n’ubutwererane bugamije intego zihuriweho hagati y’ibihugu.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya OIF yabanjirijwe n’iyahuje Abaminisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, yateranye tariki 3 Ukwakira 2024.

Ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, abayitabiriye bemeje ko inama itaha yo ku rwego rwabo izabera i Kigali mu 2025.

Perezida Kagame yakiriye mugezi we wa Guinea Bissau Umaro Sissoco Embaló
#Kwibuka30 : Abanyarwanda ba mu buholandi bibutse abakorewe Jenoside basabwa kwamagana abagifite ingengabitekerezo yayo (Amafoto
#Kwibuka30 : Juno Kizigenza yasabye urubyiruko kwirinda icyatuma u Rwanda rusubira aho rwavuye
Kazungu Denis agiye gusubizwa mu rukiko
Bayanni na Symphony Band bagiye gutaramira muri Boogaloo
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Online Pokies Best Real Money

May 28, 2024

Eclipse Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Cent Slot Machines In Australia

February 25, 2025
Andi makuru

Niba umuntu ashaka ko intambara irangira ahagarika akarengane Perezida Kagame mu nama ya EAC na SADC

March 25, 2025

What Online Casinos Accept Neosurf Deposits In Australia

September 5, 2023

Beepbeep Casino Review And Free Chips Bonus

February 25, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?