Ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) birimo u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda n’u Burundi zigiye guhurira mu bikorwa byo gufasha abaturage bizabera mu Rwanda.
Ni ibikorwa bigiye kuba ku nshuro ya gatanu aho byabanje kubera mu bihugu birimo Uganda, Kenya, Tanzania n’u Rwanda mu nshuro enye zabanje.
Muri ibyo bikorwa ingabo zagiye zitanga serivisi z’ubuvuzi, gusana ibikorwa remezo no gukangurira abaturage uruhare mu kubungabunga umutekano n’amahoro arambye.
Kuri iyi nshuro bizaba hagati ya 29 Kamena na 4 Nyakanga 2025.
Ubuyobozi bwa EAC buvuga ko ibi bikorwa binatanga ubutumwa bukomeye bw’ubufatanye no gusenyera umugozi umwe.
Nubwo bimeze bityo ariko mu karere haracyari umwuka utari mwiza ushingiye ku bibazo by’umutekano muke.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yagaragaje ko ibikorwa byo gufasha abaturage bihuriweho n’izi ngabo byaba ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye bw’Akarere.
Ati “Bigaragaza icyerekezo cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu kwimakaza umubano ukomeye hagati y’ingabo n’abasivili. Si ibikorwa bya gisirikare gusa, ahubwo ni igikorwa cy’ubumuntu kikaba n’ikimenyetso gikomeye cy’indangagaciro duhuriyeho zo gufatanya, ubumwe no gukorera hamwe abaturage.”
Yakomeje agaragaza ko umutekano w’ibanze ushingira ku gushakira ibisubizo birambye ibibazo byugarije sosiyete kandi ko ingabo zikwiye kuba ku ruhembe.
Ati “Ni ihame duhuriyeho ko umutekano w’ukuri ushingira mbere na mbere ku gushaka ibisubizo birambye ku bibazo n’imibereho bya sosiyete ari nabyo bikunze gukurura amakimbirane ku mugabane wa Afurika.”
Yakomeje ati “Kuva ku ndwara z’ibyorezo, inzara ikomoka ku kubura ibiribwa, ndetse n’ibiza biterwa n’ingaruka zo kutabungabunga ibidukikije, ingabo zigomba kuba ku isonga mu gushyira mu bikorwa ingamba zifatika zifasha abaturage mu gushyira mu bikorwa gahunda z’igihugu n’iz’akarere zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byacu.”
Umukozi mu Bunyamabanga Bukuru bwa EAC, Lt Col Joseph Kimani, yavuze intego y’ibi bikorwa ari ugutuma Akarere gashyira hamwe ndetse n’abaturage bakarushaho kugirana ubufatanye.
Ati “Iyo dukorana n’abaturage, turi hafi yabo byongera icyizere batugirira nk’ingabo kandi ibi bikorwa bituma dushyira hamwe nk’Akarere kandi iyo turi gukorera hamwe nka EAC bituma abantu bumva ko hari byinshi twageraho nka Karere.”
Ashingiye ku bikorwa nk’ibi byabanje guhera mu 2018, yashimangiye ko umusaruro ugaragara nubwo yagaragaje impungenge zishingiye ku kuba ibyo bikorwa byaragenewe igihe gito.
Mu bihugu bigize EAC, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia ni byo bititabiriye inama y’impuguke mu nzego za Gisirikare iri kwiga uburyo icyo gikorwa kizashyirwa mu ngiro n’uruhare rwa buri gihugu.