Abasirikare babiri b’u Rwanda Sergeant Major Fiston Murwanashyaka na Cpl Eliakim Niyitegeka bunamiwe banagenerwa imidari n’Umuryango w’Abibumbye.
Umuryango w’Abibumbye tariki 29 Gicurasi buri mwaka, wizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwibuka abasirikari, abapolisi n’abasivile bapfuye barimo guharanira amahoro hirya no hino ku Isi.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, ku wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, yatanze imidali yiswe Dag Hammarskjöld igenewe abasirikari, abapolisi n’abasivili bose baguye mu kazi kagamije kugarura amahoro.
Ibiro by’abahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, byatangaje ko kuri uyu munsi abasirikare b’u Rwanda barimo Sergeant Major Fiston Murwanashyaka na Cpl Eliakim Niyitegeka bahawe imidari ibiri yiswe Dag Hammarskjöld.
Imidari y’abasirikare b’u Rwanda baguye mu butumwa bw’amahoro, yashyikirijwe Amb Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye ari kumwe na Col Deo Mutabazi uhagarariye inyungu z’ingabo z’u Rwanda muri Loni.
U Rwanda rwatangiye kugira uruhare mu kubungabunga amahoro ku Isi mu 2004, ubu rubarizwa ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Kuva mu 1948 ibihugu 125 byatanze ingabo zisaga miliyoni 71 zijya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu binyuranye ku Isi.
Kugeza umwaka ushize, 76 000 by’abagabo n’abagore bari mu butumwa bw’amahoro mu bice 11 birimo imvururu n’intambara muri Afurika, Aziya, i Bulayi no mu Burasirazuba bwo hagati.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka abaguye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, umwaka ushize Antonio Guterres yari yatanze imidali ya Dag Hammarskjöld igenewe abasirikari, abapolisi n’abasivili bose hamwe 64, baguye mu kazi kagamije kugarura amahoro, harimo 61 bapfuye mu 2023.