Sosiyete ya Winner Rwanda ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe yafunguye icyanya cyahariwe abana, giherereye mu murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.
Aha hantu abana bo muri aka gace bazajya bidagadurira hiswe ‘Alma Musical Park’, aho hashyizwe ibikoresho bishobora gukora nk’iby’umuziki nk’ingoma, piano n’ibindi.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iki cyanya, witabiriwe n’Umuyobozi wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine n’abandi.
Umuyobozi wa Winner Rwanda, Shaul Hatzir, yavuze ko igitekerezo yagikuye iwabo muri Israel ndetse byanakozwe mu rwego rwo kwitura abanyarwanda.
Yagize ati “ Ni ibintu bishimishije kubona abana bakina, baryoherwa n’umuziki. Nk’umuntu byanshimishije ndetse ntewe ishema nabyo. Ni igitekerezo cyavuye muri Israel kuko hasanzwe ahantu nk’aha abana bajya bakishimana n’ababyeyi babo ku buntu.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko ibyishimo by’abana ari ingenzi, anasaba abaturage kuzita kuri iki gikorwaremezo.
Ati “Ni ahantu twifuza ko abana bajya bakinira kuko burya ubikora uba wisobanura, wishima kandi ni ingenzi cyane mu buzima bw’abana. Ibi ni bimwe mu bikorwaremerezo biri hano rero turabasaba kuzahacungira umutekano.”
Yakomeje agira ati “Twahahizemo kuko ari hafi ya Mpazi, aho dukomeje kubaka amazu bityo abana baho bazabone aho bidagadurira, hiyongera kuri Maison de Jeunes ibegereye. Turasaba abaturage kuzahafata neza nk’ahabo.”
Umubyeyi wo muri aka gace, Nsekanabo Fabrice yashimiye abagize uruhare mu gutunganya iki cyanya.
Ati “Turashimira ubuyobozi bwateguye ahantu hafasha abana kwidagadura. Nk’ababyeyi biratunezeza kubona abana bidagadura kandi ibi bikoresho bizabafasha gusabana, gutinyuka ndetse ngo gufunguka mu mutwe.”
Ubuyobozi bwa Winner Rwanda butangaza ko bufite gahunda yo kujya bwubaka iki cyanya ahantu habiri hatandukanye mu Mujyi wa Kigali buri mwaka.