Muri iyi minsi abanyakigali bamaze kumenyera igikorwa cyizwi n’abasohokera ahantu heza hatandukanye cyitwa Brunch aho abantu basohokera muri Restaurant cyangwa hotel bashaka ku munsi uba wagenwe ukagira amafaranga wishyura noneho kuva ku gihe bagennye ukaba wasangira n’abawe ndetse n’ inshuti zawe amafunguro n’ibinyobwa byose kugeza birangiye ,
Bwa mbere rero muri Kigali hagiye kuba icyo gikorwa ariko giherekejewe n’ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana cyiswe Feast nd Praise Brunch aho abazitabira icyo gikorwa bazagaburira Imibiri yabo n’ubugingo bwabo binyuze mu gusingiza Imana no gusenga babifashijwemo n’abakozi b’Imana ndetse n’abaramyi batandukanye nkuko twabitangarijwe n’Umuyobozi wa Upper Room Events iri gutegura iki gikorwa ,
umwe muri bari gutegura icyo gikorwa yadutangarije ko ariko igikorwa cyiza kuko abazitabira bose bazabona umwanya wo gusingiza Imana no kuyiramya ari nako basangira amafunguro y’amoko yose aba yateguwe
Ikindi kiba muri iyo brunch kandi izaba ibaye ubwa mbere muri Kigali nuko abazitabira bose bazabasha gushima Imana ndetse banaramye uwiteka aho bazaba bari kumwe n’Umuramyi Uwineza Rachel
Kuri uwo munsi kandi azaba ari umwanya mwiza wo gusaba ku bantu bakuru ndetse no gukina kubana bo bazaba banahawe n’amahirwe yo koga muri Piscine nziza , banahabwe impano z’amata akunzwe cyane muri iyi minsi ya Top Milk .
Biteganyijwe ko Feast & Praise Brunch izaba ku wa gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025 kuri Onomo Hotel guhera I saa munani z’amanywa kugeza ku mugoroba aho kwinjira ari ibihumbi 30 ku muntu umwe , 50.000Frw kuri couple na 15.000Frw ku mwana harimo no koga muri Piscine
Ushaka kwigurira itika yawe hakiri kare wakoresha 662*700*1358# cyangwa ugasura urubuga rwa
https://upperroom.sinc.events/feast-and-1358