Mu cyumweru gihsize mu gihugu cya Uganda habereye igitaramo cyiswe Coffe Marathon cyatumiwemo umuhanzi Diamond ndetse na bandi benshi bo mu karere harimo na The Ben maze bahabwa akayabo k’amafaranga menshi ibintu bitashimishije mugenzi wabo Eddy Kenzo wavuze ko basuzuguwe .
Nyuma y’ibyo uwo muhanzi yakomeje kugenda atangaza umuhanzi Moses Ssalli uziw nka Bebe Cool nawe wari witabiriye icyo gitaramo yakebuye mugenzi we Eddy Kenzo amusaba ko nawe agomba kumenya uko ategura nawe ibitaramo yatumiwemo
Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo yagaragaje ko atishimiye na gato uburyo abahanzi bo muri Uganda bafashwe mu gitaramo cya Coffee Marathon giherutse kubera i Ntungamo, mu gihe icyamamare cyo muri Tanzania, Diamond Platnumz, cyahawe ubufasha n’ubuvugizi budasanzwe.
Kenzo ntiyitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Ntungamo mbere y’igitaramo ku wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, aho cyitabiriwe na Bebe Cool, The Ben, Truth256 ndetse na Diamond Platnumz. Nyuma yacyo, Kenzo yagaragaje akababaro atewe n’uburyo abahanzi b’imbere mu gihugu bafashwe n’abateguye iki gitaramo.
Yagize ati: “Ntushobora kumbwira ko mwakodesheje indege yihariye (jet) ndetse na kajugugu (helicopter) ku muhanzi watumiwe (Diamond na The Ben) hanyuma abandi tukagerekwa. Natwe turi abantu, ntabwo twarebera gusa abandi bahabwa ibyo byubahiro byose, cyane cyane mu gihugu cyacu, ngo twicecekere.”
Kenzo yavuze ko ibi byari ukwiyemera gukabije ndetse no gusuzugura abahanzi bo muri Uganda, kandi nabo ari ingenzi mu bitaramo nk’ibi. Mu kiganiro na Big Eye yongeyeho ati: “Simvuze ibi kubera ishyari. Ariko natwe tugomba guhabwa agaciro mu bitaramo nk’ibi, kuko niba nta gaciro mfite, sinari gutumirwa ngo nzaririmbe.”
Nyuma y’iyo nkundura, Bebe Cool yashyigikiye amafaranga Diamond Platnumz yahawe mu gitaramo cya Coffee Marathon, asaba Eddy Kenzo kujya agira amasezerano meza aho kunenga abandi bahanzi.
Mu butumwa bwe, Bebe Cool yavuze ko buri muhanzi afite agaciro ke gashingira ku buryo yitwara ku isoko mpuzamahanga, uko akunzwe, n’uko amenya kugirana amasezerano yunguka.
Yavuze ko Diamond yakoze ibikwiye kugira ngo agere aho ari ubu, kandi ko ayo yishyuwe ari inyungu yakuye mu bushobozi bwe bwo kwiyubakira izina rikomeye. Yagize ati “Aho kunenga undi muhanzi kubera amafaranga yahawe, ni byiza kwiga uko nawe wagirana amasezerano akomeye. Ibi ni ubucuruzi, ntabwo ari amarangamutima.”
Bebe Cool yavuze ko ibyo yabivuze mu rwego rwo kwigisha abahanzi bakiri bato uburyo bwo gukora amasezerano ashingiye ku bikorwa bagezeho. Ati “Ibisubizo bya Eddy ni ibisubizo bye bishingiye ku buryo abyumva, ariko nk’umuvandimwe we muto, ndifuza gukoresha ubunararibonye bwange nkigisha aba bahanzi bakiri bato uko ndetse n’impamvu bakwiye cyangwa batagomba kuvuga ibintu bimwe na bimwe mu bihe runaka.”
Yashimangiye ko ari ngombwa ko abahanzi bo muri Uganda barushaho guharanira kwagura ibikorwa byabo, kugira ngo nabo bashobore guhabwa amafaranga yisumbuyeho mu bitaramo bikomeye.