SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe
Imyidagaduro

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/05/29 at 10:25 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Mu cyumweru gihsize mu gihugu cya Uganda habereye  igitaramo cyiswe Coffe Marathon cyatumiwemo umuhanzi Diamond ndetse  na bandi benshi  bo mu karere  harimo na The Ben maze bahabwa akayabo k’amafaranga  menshi ibintu bitashimishije  mugenzi wabo Eddy Kenzo wavuze ko basuzuguwe .

Nyuma y’ibyo  uwo muhanzi  yakomeje kugenda atangaza umuhanzi Moses  Ssalli  uziw nka Bebe  Cool nawe  wari witabiriye icyo gitaramo yakebuye mugenzi we Eddy Kenzo amusaba ko nawe agomba kumenya uko ategura  nawe ibitaramo yatumiwemo

Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo yagaragaje ko atishimiye na gato uburyo abahanzi bo muri Uganda bafashwe mu gitaramo cya Coffee Marathon giherutse kubera i Ntungamo, mu gihe icyamamare cyo muri Tanzania, Diamond Platnumz, cyahawe ubufasha n’ubuvugizi budasanzwe.

Kenzo ntiyitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Ntungamo mbere y’igitaramo ku wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, aho cyitabiriwe na Bebe Cool, The Ben, Truth256 ndetse na Diamond Platnumz. Nyuma yacyo, Kenzo yagaragaje akababaro atewe n’uburyo abahanzi b’imbere mu gihugu bafashwe n’abateguye iki gitaramo.

Yagize ati: “Ntushobora kumbwira ko mwakodesheje indege yihariye (jet) ndetse na kajugugu (helicopter) ku muhanzi watumiwe (Diamond na The Ben) hanyuma abandi tukagerekwa. Natwe turi abantu, ntabwo twarebera gusa abandi bahabwa ibyo byubahiro byose, cyane cyane mu gihugu cyacu, ngo twicecekere.”

Kenzo yavuze ko ibi byari ukwiyemera gukabije ndetse no gusuzugura abahanzi bo muri Uganda, kandi nabo ari ingenzi mu bitaramo nk’ibi. Mu kiganiro na Big Eye yongeyeho ati: “Simvuze ibi kubera ishyari. Ariko natwe tugomba guhabwa agaciro mu bitaramo nk’ibi, kuko niba nta gaciro mfite, sinari gutumirwa ngo nzaririmbe.”

Nyuma y’iyo nkundura, Bebe Cool yashyigikiye amafaranga Diamond Platnumz yahawe mu gitaramo cya Coffee Marathon, asaba Eddy Kenzo kujya agira amasezerano meza aho kunenga abandi bahanzi.

Mu butumwa bwe, Bebe Cool yavuze ko buri muhanzi afite agaciro ke gashingira ku buryo yitwara ku isoko mpuzamahanga, uko akunzwe, n’uko amenya kugirana amasezerano yunguka.

Yavuze ko Diamond yakoze ibikwiye kugira ngo agere aho ari ubu, kandi ko ayo yishyuwe ari inyungu yakuye mu bushobozi bwe bwo kwiyubakira izina rikomeye. Yagize ati “Aho kunenga undi muhanzi kubera amafaranga yahawe, ni byiza kwiga uko nawe wagirana amasezerano akomeye. Ibi ni ubucuruzi, ntabwo ari amarangamutima.”

Bebe Cool yavuze ko ibyo yabivuze mu rwego rwo kwigisha abahanzi bakiri bato uburyo bwo gukora amasezerano ashingiye ku bikorwa bagezeho. Ati “Ibisubizo bya Eddy ni ibisubizo bye bishingiye ku buryo abyumva, ariko nk’umuvandimwe we muto, ndifuza gukoresha ubunararibonye bwange nkigisha aba bahanzi bakiri bato uko ndetse n’impamvu bakwiye cyangwa batagomba kuvuga ibintu bimwe na bimwe mu bihe runaka.”

Yashimangiye ko ari ngombwa ko abahanzi bo muri Uganda barushaho guharanira kwagura ibikorwa byabo, kugira ngo nabo bashobore guhabwa amafaranga yisumbuyeho mu bitaramo bikomeye.

 

 

You Might Also Like

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

King Promise yasangije urugendo rwe mu muziki abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation

The Ben ,Diamond ,Bebe Cool na Eddy Kenzo bayuze abaitabiriye igitaramo cya Coffe Marathon UG (Amafoto

Nsanzabera Jean Paul May 29, 2025 May 29, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Nigeria : Umubyeyi n’abana be babiri basanzwe bapfiriye mu iduka

May 30, 2023
Imyidagaduro

Ibihembo bya Isango na Muzika Awards bigiye gutangwa ku nshuro yabyo ya 5

September 4, 2024
Andi makuru

Musambira :Batatu bakomerekeye mu mpanuka ikomeye

January 14, 2025
Andi makuru

Rosette yongeye guca agahigo i Gahanga aseruka yambaye ikanzu y’abageni ku kwamamaza Kagame

July 13, 2024
Andi makuru

USA yahakanye ubwenegihugu bwa Cpt Christian Malanga

May 23, 2024
Imyidagaduro

Bradd Pitt akomeje kubabazwa no kutabona abana be

July 12, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?