SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam
Imyidagaduro

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/05/29 at 10:12 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Alliah Cool na Kevin Kade bari muri Tanzania aho batashye ubukwe bwa Juma Jux, bagiriye ibihe byiza mu mujyi wa Dar es Salam nk’uko babigaragaje mu mashusho yagiye hanze.

Amashusho aba bombi bashyize hanze ni ayo mu kabyiniro kabereyemo ibirori byaherekejwe ubu bukwe.

Aya mashusho agaragaza Kevin Kade wari wasohokanye n’abarimo Abraham Da Holly, umwe mu ba MCs b’ibirori bagezweho muri Tanzania n’izindi nshuti ze.

Ni mu gihe, Alliah Cool we yari kumwe na Rayvanny, ubona bahuje urugwiro.

Uretse gusabana n’uyu muhanzi, Alliah Cool agaragara anyanyagiza amadolari kuri Kevin Kade nawe wari waturutse i Kigali atashye ubukwe bwa Juma Jux.

Alliah Cool usanzwe ari umukinnyi wa filime ni inshuti y’akadasohoka ya Juma Jux ari nayo mpamvu yamutahiye ubukwe bwabereye muri Tanzania.

Kevin Kade we wari umaze iminsi muri Uganda, aho yari yagiye gushyigikira The Ben mu gitaramo cye, yahise akomereza muri Tanzania gutaha ubukwe bw’inshuti ye Juma Jux.

Juma Jux umaze ari kuvugisha abantu aamagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga kubera uruhererekane rw’ibirori by’ubukwe bwe bw’igitangaza .

Mu minsi ishize yavuze ko yifuzaga no kubukorera mu Rwanda aho yahuriye n’umugore we bwa mbere, ariko ntibikunde.

Urukundo rwa Priscilla na Juma Jux rwatangiriye i Kigali mu Rwanda ubwo aba bombi bari bahahuriye bari mu rugendo rw’akazi.

 

You Might Also Like

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

King Promise yasangije urugendo rwe mu muziki abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation

The Ben ,Diamond ,Bebe Cool na Eddy Kenzo bayuze abaitabiriye igitaramo cya Coffe Marathon UG (Amafoto

Nsanzabera Jean Paul May 29, 2025 May 29, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Dr Mukeshimana Geraldine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, yagizwe Visi Perezida wa IFAD

August 1, 2023
Imyidagaduro

DJ KasBaby azataramira abazitabira ibirori byo gusoza irushanwa rya ‘Mützig Amabeats

October 13, 2023
Andi makuru

Raila Odinga yoherejwe muri Sudan y’Epfo nk’intumwa idasanzwe ya Kenya

March 28, 2025
Andi makuru

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatoye umwanzuro ujyanye no Kwibuka 29

March 29, 2023
Andi makuru

Yemi Alade yakoze impanuka ikomeye

August 23, 2023
Imyidagaduro

Ibidasanzwe kuri Camilla Cabello uherutse gusura Ingagi mu birunga .

January 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?