Alliah Cool na Kevin Kade bari muri Tanzania aho batashye ubukwe bwa Juma Jux, bagiriye ibihe byiza mu mujyi wa Dar es Salam nk’uko babigaragaje mu mashusho yagiye hanze.
Amashusho aba bombi bashyize hanze ni ayo mu kabyiniro kabereyemo ibirori byaherekejwe ubu bukwe.
Aya mashusho agaragaza Kevin Kade wari wasohokanye n’abarimo Abraham Da Holly, umwe mu ba MCs b’ibirori bagezweho muri Tanzania n’izindi nshuti ze.
Ni mu gihe, Alliah Cool we yari kumwe na Rayvanny, ubona bahuje urugwiro.
Uretse gusabana n’uyu muhanzi, Alliah Cool agaragara anyanyagiza amadolari kuri Kevin Kade nawe wari waturutse i Kigali atashye ubukwe bwa Juma Jux.
Alliah Cool usanzwe ari umukinnyi wa filime ni inshuti y’akadasohoka ya Juma Jux ari nayo mpamvu yamutahiye ubukwe bwabereye muri Tanzania.
Kevin Kade we wari umaze iminsi muri Uganda, aho yari yagiye gushyigikira The Ben mu gitaramo cye, yahise akomereza muri Tanzania gutaha ubukwe bw’inshuti ye Juma Jux.
Juma Jux umaze ari kuvugisha abantu aamagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga kubera uruhererekane rw’ibirori by’ubukwe bwe bw’igitangaza .
Mu minsi ishize yavuze ko yifuzaga no kubukorera mu Rwanda aho yahuriye n’umugore we bwa mbere, ariko ntibikunde.
Urukundo rwa Priscilla na Juma Jux rwatangiriye i Kigali mu Rwanda ubwo aba bombi bari bahahuriye bari mu rugendo rw’akazi.