Mufti w’u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya, yasabye Abayisilamu bagiye i Maka muri Arabie Saudite mu mutambagiro mutagatifu, gusengera u Rwanda.
Yababwiye ko bakwiye gusengera Igihugu ndetse bakarangwa n’indangagaciro za Kinyrwanda.
Yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2025, ubwo yaganirizaga Abayisilamu 70 barimo abagabo n’abagore bahagurutse i Kigali berekeza i Maka.
Sheikh Sindayigaya yabibukije ko nubwo bagiye gusenga ariko banagiye batwaye ibendera ry’u Rwanda.
Yabasabye ko mu isengesho ryabo bakwiye kwibuka gusabira Igihugu cyahaye abantu bose ubwisanzure bityo n’abanyamadini n’amatorero bakabona ubwo bwisanzure binyuze mu miyoborere myiza.
Yagize ati: “Muzibuke gusabira Igihugu cyacu Imana ikomeze igihe gutera imbere no kugira umutekano hanyuma abacyifuriza imigambi itari myiza aho bari hose muzabereke Imana muyisabe ko imigambi yabo iyiburizamo. Muzasabire n’Abayisilamu basigaye na bo bazabashe kujya i Maka kandi muzitware nk’abagiye mu rugendo rutagatifu.”
Urugendo rwabo barufashijwemo na Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, aho ubuyobozi bwayo bwijeje ko buzakomeza gutanga ubufasha kugira ngo Abanyarwanda babashe kugera hirya no hino ku Isi.
Aberekeje i Maka bashimye ubuyobozi bw’Igihugu bwakoranye bya hafi n’idini ryabo bakaba babonye uko bagenda bisanzuye.
Buri mwaka ibihumbi by’Abayisilamu baturutse hirya no hino ku Isi bakora urugendo rutagatifu rw’iminsi itanu rwitwa ‘Hajj’, berekeza i Maka muri Arabia Saudite, ahafatwa nk’Umujyi Mutagatifu kuri bo.
Hajj ikorerwa ku musigiti mutagatifu wa ‘Masjid al-Haram’, rukaba ari urugendo rukorwa mu kwezi kwa nyuma ku ngengabihe y’idini ya Isilamu, rufatwa nk’amahirwe yo kuzuza inkingi eshanu z’ukwemera kw’Idini ya Isilamu.