Inzu y’ubucuruzi iherereye mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze, yafashwe n’inkongi y’umuriro ihiramo ibicuruzwa n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni zisaga 15 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Iyo nzu, yubatse mu Mudugudu wa Sangano, Akagari ka Cyivugiza, yakorerwagamo ibikorwa birimo ubudozi, akabari n’ububiko bw’inzoga nyafashwe n’inkongi ku wa 25 Gicurasi 2025.
Yari iy’umuturage witwa Nzamwita Vincent, wavuze ko yahombye bikomeye kuko nta bwishingizi yari afite.
Yagize ati: “Nta bwishingizi nari mfite, kandi ibintu byose byangiritse harimo n’igisenge cy’inzu. Ndasaba bagenzi banjye b’abacuruzi kujya bishinganisha kuko iyo mba narabikoze, ntaba ndimo guhangayika muri ubu buryo.”
Polisi y’u Rwanda, Ishami ryayo rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi (FRB) rikorera mu Karere ka Musanze, ryahutiiye gutabara nyuma yo kumenyeshwa inkongi, rikoresha imodoka yabugenewe izimya umuriro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje ko iyi nkongi yaturutse muri iyo nzu y’ibyumba bine, ariko nta muntu wahaburiye ubuzima.
SP Mwiseneza yagize ati: “Ni inzu yakorerwagamo ubucuruzi butandukanye. Polisi yihutiye kuhagera izimya umuriro, ariko ibintu byinshi byangiritse. Haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye inkongi,”
Polisi y’u Rwanda yongeye gusaba abaturage kugira ubumenyi buhagije ku ikoreshwa rya gaze, bagashyiraho kizimyamoto mu nyubako z’ubucuruzi n’ingo zabo, ndetse bakitabira gahunda yo kwishinganisha kugira ngo birinde igihombo giturutse ku byago nk’ibi.
Iyo nkongi yongeye kwerekana ko ubwirinzi ku bijyanye n’inkongi bugikenewe cyane mu Rwanda, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi.
Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zirakangurira abaturage kwitabira gahunda z’ubwishingizi no kongera ubumenyi ku bijyanye no guhangana n’inkongi.