SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye
Imikino

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/05/27 at 9:43 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Ibyari ibyishimo byahindutse amarira ku bafana ba Liverpool nyuma y’uko bari mu karasisi ko kwishimira igikombe cya shampiyona imodoka ikagongamo bamwe. ‎

‎Ku wa Mbere ni bwo ibihumbi by’abafana ba Liverpool bari bitabiriye akarasisi ko kwishimira igikombe cya shampiyona y’icyikiro cya mbere mu Bwongereza cya 20 iheruka kwegukana. Abakinnyi b’iyi kipe bazengurutse mu mihanda y’agace ibarizwamo ka Merseyside ku ntera y’ibilometero 10 bafite igikombe mu modoka bagenda bakereka abafana bari kuri iyi mihanda.

‎‎Aka karasisi kakorewe n’ubundi aho iyi kipe yagakoreye yishimira igikombe cya UEFA Champions League yatwaye muri 2019.Katangiriye ahitwa Allerton gusa ntabwo kasojwe neza dore ko ubwo abafana bari mu mihanda hari imodoka yabagonze. ‎‎Iyi mpanuka yasize abagera kuri 27 barimo abana bane bajyanwe mu bitaro gusa Police yahise ita muri yombi uwari itwaye iyi modoka.

‎‎Liverpool ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo yatangaje ko ibitekerezo byabo n’amasengesho biri ku bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka. Iyi kipe yishimiye iki gikombe cya shampiyona nyuma y’uko icyo yaherukaga gutwara muri 2020 itari yigeze igikorera akarasisi bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari gihari. Ni igikombe cya 20 cya shampiyona  iri kwishimira yegukanye mu mateka  aho yahise inganya ibikombe na Manchester United.

 

You Might Also Like

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

APR BBC yatsinzwe umukino wayo wa mbere mu maso ya Perezida Kagame na Madamu (Amafoto)

APR yatsindiye umukino wayo wa kabiri muri BAL imbere ya Perezida Kagame

Nsanzabera Jean Paul May 27, 2025 May 27, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Minisitiri Munyangaju na Masai Ujiri batashye ikibuga cya Basketball cyubatswe muri ENDP Karubanda

May 29, 2024
Imyidagaduro

Amateka ya Massamba Intore witegura kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki Gakondo

March 9, 2024
Andi makuru

M23 yohereje intumwa zo kuyihagararira mu biganiro na RDC

March 17, 2025
Imyidagaduro

Butera Knowless yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda baba i Kampala

December 10, 2024
ImikinoImyidagaduro

Kikac Music na Ferwacy bateguriye ibitaramo abazitabira Tour du Rwanda 2023

January 13, 2023
Imyidagaduro

Koffi Olomide yahamagajwe mu bushinjacyaha

July 13, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?