Ibyari ibyishimo byahindutse amarira ku bafana ba Liverpool nyuma y’uko bari mu karasisi ko kwishimira igikombe cya shampiyona imodoka ikagongamo bamwe.
Ku wa Mbere ni bwo ibihumbi by’abafana ba Liverpool bari bitabiriye akarasisi ko kwishimira igikombe cya shampiyona y’icyikiro cya mbere mu Bwongereza cya 20 iheruka kwegukana. Abakinnyi b’iyi kipe bazengurutse mu mihanda y’agace ibarizwamo ka Merseyside ku ntera y’ibilometero 10 bafite igikombe mu modoka bagenda bakereka abafana bari kuri iyi mihanda.
Aka karasisi kakorewe n’ubundi aho iyi kipe yagakoreye yishimira igikombe cya UEFA Champions League yatwaye muri 2019.Katangiriye ahitwa Allerton gusa ntabwo kasojwe neza dore ko ubwo abafana bari mu mihanda hari imodoka yabagonze. Iyi mpanuka yasize abagera kuri 27 barimo abana bane bajyanwe mu bitaro gusa Police yahise ita muri yombi uwari itwaye iyi modoka.
Liverpool ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo yatangaje ko ibitekerezo byabo n’amasengesho biri ku bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka. Iyi kipe yishimiye iki gikombe cya shampiyona nyuma y’uko icyo yaherukaga gutwara muri 2020 itari yigeze igikorera akarasisi bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari gihari. Ni igikombe cya 20 cya shampiyona iri kwishimira yegukanye mu mateka aho yahise inganya ibikombe na Manchester United.