Umuhanzi The Ben uri kubarizwa mu gihugu cya Uganda, yataramiye abitabiriye igitaramo cyiswe ‘Coffee Marathon UG’ cyatumiwemo Diamond Platnumz ari nawe wamwihereye ubutumire bwo kuza muri iki gitaramo.
Ni igitaramo cyabereye ahitwa Rwashamire mu karere ka Ntungamo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 24 Gicurasi 2025, gihuriramo abahanzi batandukanye barimo The Ben, Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Bebe Cool n’abandi.
The Ben wishimiwe n’ibihumbi by’abantu bari bitabiriye iki gitaramo, yatanze ibyishimo bisendereye yifashishije ibihangano bye byakunzwe cyane by’umwihariko muri Uganda, birimo indirimbo yitwa ‘This Is Love’ yakoranye na Rema Namakula, ‘Binkolera’ yahuriyemo na Sheebah, ‘Ndaje’ n’izindi.
Muri iki gitaramo, Diamond Platnumz yasanze The Ben ku rubyiniro baririmbana n’abafana indirimbo yabo bise ‘Why’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 25 kuri YouTube mu myaka itatu imaze igeze hanze.
Iki gitaramo Diamond ni igice kimwe cy’ibirori byiswe “Coffee Marathon Concert”, byateguwe na Inspire Africa Group, bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti “Uplift the rural woman [Kuzamura umugore wo mu cyaro].”
Ibi bisobanuye gufasha abagore batuye mu bice by’icyaro kugira imibereho myiza, kubona amahirwe angana n’abandi, kwigira no kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho rusange binyuze mu bikorwa bitandukanye nko kubaha amahugurwa, amahirwe y’imirimo, kwihangira imirimo, kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi bugezweho n’ibindi.
Iyi ni inshuro ya mbere aba bahanzi bongeye guhurira ku rubyiniro, guhera ku wa 21 Ukwakira 2023 ubwo baririmbaga mu birori bikomeye bya Trace Awards byabereye muri BK Arena i Kigali.
The Ben na Diamond Platnumz bakoranye ‘Why,’ baherutse gutangaza ko bakoze indi ndirimbo nshya ya kabiri izasohoka mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2025.