Jose Chameleone na murumuna we, Weasel basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali rwubatse ku Gisozi.
Ni igikorwa cyabaye nyuma y’ikiganiro Jose Chameleone yagiranye n’abanyamakuru giteguza igitaramo afite mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Gicurasi 2025.
Jose Chameleone na Weasel basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bagize umwanya wo kuganirizwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma bunamira abahashyinguwe ndetse bashyira indabo ku mva.
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Jose Chameleone yavuze ko yishimiye iterambere yasanze mu Rwanda by’umwihariko i Nyamirambo, aho yabaye ubwo yari akiba i Kigali.
Ati “Nkigera inaha nafashe imodoka njya gutembera i Nyamirambo, uwari utwaye ninjye wamuyoboraga […] ntewe ishema n’uko nahasanze, hari iterambere ryiza cyane.”
Yaba aba bahanzi ndetse n’abari gutegura iki gitaramo, bagaragaje ko bageze kure imyiteguro.