Umuyobozi w’Umuryango uharanira ubwigenge, agaciro n’iterambere by’umunyafurika, Pan African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, Hon Musoni Protais, yasobanuye impamvu hagiye kwizihizwa umunsi wo kwibohora kwa Afurika asaba abanyarwananda guharanira kwibohora kwa Afurika burundu, bakajya muri uwo muryango bakaganira, bagafata ingamba.”
Umunsi wo kwibohora kwa Afurika uzizihizwa ku wa 25 Gicurasi 2025 ku Nteko Ishinga Amategeko, aho uzaba wizihizwa ku nshuro ya 62.
Mu Rwanda uyu munsi wahujwe n’Inama Mpuzamahanga y’Ihuriro ry’Abagore 70 ba rwiyemezamirimo muri Afurika.
Umuyobozi Mukuru wa PAM-Rwanda, Musoni Protais, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2025, yakomoje ku mpamvu yo kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Abanyafurika.
Yagize ati: “Ni umunsi Afurika yatangiye kuboneka ishyize hamwe imbaraga, zimwe zivuga ngo tugiye guharanira uburenganzira bw’abandi banyafurika. Ibyemezo byinshi byafashwe ahanini ntibyashyizwe mu bikorwa.”
Yagarutse ku bikorwa by’uyu muryango uharanira ubwigenge, agaciro n’iterambere by’iterambere by’umunyafurika bishimira.
Ati: “Iby’ingenzi twishimira byakozwe muri iyo myaka Itatu ni ubukangurambaga, dushyiraho inzego kugera ku rwego rw’Umurenge no ku Mudugudu, Abanyarwanda n’abaturarwanda biyemeza ko bagiye guharanira kwibohora kwa Afurika burundu, bakajya muri uwo muryango bakaganira, bagafata ingamba.”
PAM-Rwanda imaze kugera muri kaminuza 8 ariko ngo zizanashyirwamo uburyo na gahunda izahoraho abantu bakajya biga ibibazo bya Afurika.
Mu bikorwa byo kwitegura kwizihiza uyu munsi wo kwibohora kwa Afurika, bamwe mu bagore baturutse mu bihugu bya Afurika bazitabira iyi gahunda, bavuga ko ubufatanye bwa Abanyafurika ari ryo shingiro ryo kwibohora nyako.
Solange BESA’ABEM Abanda, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagore 70 ba rwiyemezamirimo b’Abanyafurika, yavuze ko na bo intego bafite ari imwe n’iy’abandi banyafurika, ari nayo mpamvu bahisemo kwifatanya na PAM-Rwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika.
Abanda yavuze ko intego ari ukuzamura umubare w’ibigo bya barwiyemezamirimo b’Abagore muri Afurika ndetse ko bashaka ko hagati y’imyaka 10 na 20 iri imbere hari bimwe mu bigo by’Abikorera bo muri Afurika by’umwihariko iby’Abagore byazaba biri mu bigo 10 bya mbere biteye imbere ku Isi.
Yagize ati: “ Intego ni ukuzamura umubare wa barwiyemezamirimo b’Abagore muri Afurika ku buryo mu myaka 10 na 20 iri imbere hari Abagore bazaba bafite bimwe mu bigo biteye imbere ku Isi. Ibyo ntabwo byagerwaho nta bufatanye, hakenewe uruhare rwa buri munyafurika kuko haba umugabo cyangwa umugore biramureba.”