Umuyobozi w’akarere ka gatatu ka gisirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt. Gén. Masunzu Pacifique, yibukije abasirikare ba kiriya gihugu ko ari bo ubwabo bagomba kwirukana burundu M23.
Masunzu yatanze ubwo busabe hagati y’itariki ya 14 n’iya 19 Gicurasi, ubwo yasuraga imitwe y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Walikale, mu rwego rwo kuzitera akanyabugabo.
Mu mpanuro yabahaye yabamenyesheje ko umutwe wa M23 ukugenzura igice kinini cy’Uburasirazuba bwa RDC, abibutsa ko nta munyamahanga uzirukana burundu ziriya nyeshyamba bidakozwe na bo ubwabo.
Ati: “Dufite igihugu kimwe cyonyine ari na cyo butaka bwacu. Nta munyamahanga uzaturwanirira, tugomba kwirwanira ubwacu tukirukana M23 ku butaka bwacu.”
Masunzu kandi yasabye abasirikare ba FARDC kubera inkoramutima inzego za Leta ya RDC, by’umwihariko Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo.
Masunzu yasuye ingabo za FARDC ziri muri Walikale, mu gihe ku rundi ruhande amakuru avuga ko M23 imaze igihe yongera ingabo mu birindiro byayo biri hafi y’iriya Teritwari; ibica amarenga y’uko imirwano hagati y’impande zombi ishobora kongera kubura.
Mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka M23 yari yafashe Umujyi wa Walikale, gusa iza kuwuvamo ku bushake mu rwego rwo guha amahirwe ibiganiro byarimo biyihuza na Leta ya Kinshasa.
Muri ibi biganiro impande zombi zimaze igihe zihuriramo i Doha muri Qatar zumvikanye kuba zitanze agahenge; ibyatumye imirwano isa n’igabanya umurego.