Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique akomeje kotswa igitutu cyinshi na Leta y’u Burusiya, kugira ngo asinyane amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutwe w’abacanshuro wa Africa Corps wo muri kiriya gihugu.
Uyu mutwe unazwi nka Russian Expeditionary Corps (REK), usanzwe ucungwa ukanagenzurwa na Guverinoma y’u Burusiya.
Africa Intelligence ivuga ko igitutu Perezida Touadéra akomeje kotswa na Kremlin gishobora gusiga asinyanye amasezerano y’imikoranire n’uriya mutwe mu mpera z’uyu mwaka, gusa bikaba byitezwe ko abarwanyi bawo ba mbere bashobora kugera muri Centrafrique mu mpeshyi.
Amakuru avuga Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ishaka kohereza muri Centrafrique abacanshuro ba Africa Corps, mu rwego rwo kuhasimbura abandi bo mu mutwe wa Wagner bari muri kiriya gihugu kuva muri 2017; ikaba impamvu nyamukuru Perezida Touadéra akomeje kotswa igitutu.
Ni Perezida Faustin-Archange Touadéra ku rundi ruhande amakuru avuga ko igitutu akomeje kotswa gikomeje kumushyira mu rungabangabo, ibituma akomeje kwiha igihe gihagije cyo gufata umwanzuro.
Muri Mutarama uyu mwaka Perezida wa Repubulika ya Centrafrique yari i Moscou, aho yahuriye akanagirana ibiganiro na Perezida Vladimir Poutine. Ni ibiganiro byakurikiye ibyo yaherukaga kugirana na Ambasaderi w’u Burusiya i Bangui.
Muri ibi biganiro byombi, Touadera yagaragaje imbogamizi zerekeye ubutabera zo kuba yasinyana amasezerano na Africa Corps, nyamara uyu mutwe usanzwe ufatwa nka mukeba wa Wagner.
Icyakora Minisitiri wungirije w’Ingabo z’u Burusiya, Lounos-Bek Evkourov muri Werurwe uyu mwaka ubwo yasuraga Centrafrique, yeruye ko byanga bikunze Bangui igomba guca umubano na Wagner; ibyatumye Centrafrique yisanga nta yandi mahitamo ifite.
Byitezwe ko Africa Corps igomba gutangira gukorera byeruye muri Centrafrique mu mwaka utaha wa 2026, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ahateganyijwe.
Mu gihe uyu mutwe waba utangiye gukorera muri iki gihugu, cyaba cyiyongereye ku bindi bihugu birimo ibyo mu karere ka Sahel wasimbuyemo Wagner, nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi wayo, Evgueni Prigozhin.
Icyakora biteganyijwe ko ubwo Africa Corps izaba yatangiye gukorera muri Centrafrique abacanshuro ba Wagner bazagenda bayinjizwamo gake gake.