SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV
Andi makuru

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatorewe kuba Papa Mushya afata izina rya Leon XIV

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/05/08 at 7:03 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Inteko y’Aba-Cardinal 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatican kuri uyu mugoroba wa tariki ya 8 Gicurasi 2025 yatoye Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika, Cardinal Robert Francis Prevost.

Itorwa rya Papa mushya ryemejwe n’umwotsi w’umweru wazamutse kuri Shapelle ya Sistine, ahaberaga iri tora kuva tariki ya 7 Gicurasi.

Bisobanuye ko mu itora, umukandida kuri uyu mwanya yabonye amajwi ari hejuru ya 89 muri 133 y’Aba-Cardinal bitabiriye itora.

Cardinal Robert ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatowe nyuma y’aho habaye ibyiciro bitanu by’itora birimo kimwe cyabaye tariki ya 7 Gicurasi n’ibindi bine byabaye ku ya 8 Gicurasi. Yafashe izina ry’ubutungane rya Leon XIV.

Mbere y’uko Papa mushya agera imbere y’abateraniye mu mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, yabanje guherekezwa mu cyumba cyihariye kiri iruhande rwa Chapelle ya Sistine.

Iki cyumba kizwi nk’Icyumba cy’Amarira kigaragara nk’igisanzwe, ni gitoya ariko gifite igisobanuro gikomeye kuko giha Papa mushya ishusho y’umurimo agiye gutangira.
Izina ryacyo rikomoka ku marangamutima menshi Papa mushya agira iyo amaze kukigeramo, avanze n’ubwoba, ndetse n’amarira y’ibyishimo.

Aha ni ho Cardinal watowe yiyamburira ikanzu itukura y’Aba-Cardinal, akambara iyera ya Papa mushya. Biba bisobanuye ko ubuzima asigaje ku Isi azabumara afite iyo nshingano y’ubutungane.

Muri iki cyumba, haba harimo amakanzu atatu ya Papa, arimo intoya, iri mu rugero ndetse n’inini. Kuko abadozi b’i Vatican baba batazi niba Papa mushya azaba abyibushye cyangwa ananutse. Bivuze ko iyo amaze kugeramo, yambara imukwiye.

Haba harimo kandi inkweto zitukura za Papa, ingofero yera ndetse na ‘furari’. Ibi byose bifite ibisobanuro bitatu bikomeye: guca bugufi, ubutware ndetse n’umuco shingiro wa Kiliziya Gatolika.

Iyo Papa mushya avuye mu Cyumba cy’Amarira, yerekeza ku ibaraza rya Bazilika ya Mutagatifu Petero. Nyuma y’umwanya muto, humvikana ijambo ry’Ikilatini rigira riti “Habemus Papam”, risobanuye riti “Dufite Papa”.

Birumvikana ko abateraniye ku mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero bategereje kubona Papa mushya kuri iri baraza mu mwanya uri imbere, no kumenya izina ry’ubutungane yahisemo.

Mbere y’uko Papa Leon XIV agera kuri iri baraza, Aba-Cardinal bamutoye bose bahateraniye. Abakirisitu bari kuri iyi mbuga bagaragaje ibyishimo by’ikirenga nyuma y’aho batangarijwe ko Papa mushya yabonetse.

You Might Also Like

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’isosiyete E7 yo muri UAE

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Eddie Mutwe ushinzwe umutekano wa Bobi Wine yagejejwe mu rukiko ashijwa ubujura

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba ICRC

Togo : Faure Gnassingbé yarahiriye umwanya ushobora gutuma ayobora ubuzima bwe bwose

Nsanzabera Jean Paul May 8, 2025 May 8, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Sadate Munyakazi yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kuvuga ko agiye gutanga Miliyari 5 zo kugura RayonSport

April 3, 2025
Imyidagaduro

Justin Bieber yahishuye ko agiye kugaruka mu muziki

January 13, 2025
Imikino

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda

May 7, 2024
Andi makuru

Goma :Sosiyete sivile irasaba leta kugabanya ingabo muri uwo mujyi

August 28, 2024
Imikino

Danny Usengimana yashinje Police FC kumuhemukira bikabije!

November 29, 2023
Imyidagaduro

Titi Brown yerekewe urukundo ruhambaye muri gitaramo cya Gen-Z Comedy (Amafoto)

November 17, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?