Urubanza rw’umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy, rwatangiye ku mugaragaro, aho urukiko rwatangiye rutoranya abantu b’inyangamugayo bazifashishwa mu iburanishwa rye.
Igikorwa cyo guhitamo inyangamugayo zizifashishwa mu iburanishwa ry’uyu muraperi, cyatangiye ku wa 5 Gicurasi 2025, aho biteganyijwe ko kizamara iminsi itatu.
Nyuma y’iki gikorwa nibwo umuraperi Diddy azatangira kuburanishwa.
Abantu bagera kuri 150 bazajya mu rukiko rukuru rwa Manhattan muri New York, bahagarare imbere y’umucamanza Arun Subramanian hamwe n’ababurana ku mpande zombi aribo ubushinjacyaha n’abunganira Diddy.
Umwe kuri umwe bazahatwa ibibazo kugira ngo hatoranywemo inyangamugayo zitazabogamira ku ruhande rw’uyu muraperi.
Abazatoranywamo barimo abatari abafana be kuko bivugwa ko bashyiramo amarangamutima, abasobanukiwe ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina hamwe n’abandi bafite ubumenyi ku bijyanye n’ibyaha Diddy akurikiranyweho.
Izi nyangamugayo zizagira uruhare rukomeye mu kwemeza niba Diddy ahamwa n’ibyo ashinjwa cyangwa ari umwere.
Ibi bibaye mu gihe ku wa 3 Gicurasi 2025, Diddy yanze kwemera bimwe mu byaha akurikiranyweho kugira ngo azagabanyirizwe ibihano.
Uyu muraperi ufungiye muri gereza ya Brooklyn, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abagore n’abagabo barimo abatarageza imyaka 18, gucuruza abakobwa, gutera ubwoba abamushinja, gukubita no gukomeretsa n’ibindi.
Diddy wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Good Morning’, ‘I Need A Girl’, ‘I’m Coming Home’ n’izindi, aramutse ahamwe n’ibi byaha ashobora gukatirwa igifungo cya burundu.