Iserukiramuco rya ‘Oldies Music Festival’ rimaze kubaka izina mu Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya gatanu, aho hongewemo ibikorwa bitandukanye birimo kuba abafana bazemererwa kuririmba indirimbo bakunda.
Ni ibirori biteganyijwe ku wa 26 Nyakanga 2025, muri Kigali Universe aho aba-Djs bakomeye mu Rwanda bategerejwe kuzavanga imiziki yo mu bihe bya kera yaba iyo mu Rwanda, Afurika y’Iburasirazuba, Amerika n’ahandi.
Basile Uwimana uri mu bategura ibi birori yatangarije itangazamakuru ko muri uyu mwaka bongeyemo ibindi bikorwa bitandukanye bizashimisha abazaryitabira.
Yavuze ko kuri iyi nshuro hazaba hari icyo bise ‘Memory Wall’ aho umuntu azandika indirimbo afata nk’iy’ibihe byose cyangwa umuhanzi w’ibihe byose kuri we.
Uretse ibyo kandi hazaba hazateguwe ahantu abafana bazajya bifotoreza ku bikoresho bya muzika n’ibindi byakoreshejwe mu myidagaduro bya kera bamwe batigeze babona (Vintage SetUp).
Kuri iyi nshuro ibihembo bizahabwa abambaye imyenda ya kera bizaba bishimishije cyane kurusha ibyo mu maserukiramuco ya mbere ndetse abafana bazaba bemerewe kuririmba zimwe mu ndirimbo zibibutsa ibihe bya kera.
Iri serukiramuco ryaherukaga kuba ku wa 27 Nyakanga 2024, muri ‘Juru Park’ ku i Rebero, aho ryitabiriwe n’abatari bake.
Icyo gihe, ryahuriyemo abavanga imiziki bamenyerewe mu Rwanda barimo DJ RY ufite agahigo ko kuba atarasiba kuricurangamo ndetse na Regis Isheja ukoresha amazina ya DJ King Reg, wabifatanyaga no kuba umuyobozi w’ibirori (MC).
.