Airtel Africa yinjiye mu bufatanye na SpaceX bugamije gukwirakwiza internet ya Starlink, ikagezwa ku bakiliya bayo bari muri Afurika. Kugeza ubu SpaceX ifite uburenganzira bwo gukorera mu bihugu icyenda muri 14 Airtel Africa ikoreramo, mu gihe ikomeje gushaka uburenganzira buzatuma ikorera mu bindi bihugu bitanu bisigaye.
Ubu bufatanye bwitezweho kuzatuma abakiliya ba Airtel Africa babona internet yihuta, bityo bagashobora gukomeza gukora ibikorwa byabo mu buryo bwiza. Ibigo by’ubucuruzi, amashuri n’amavuriro cyane cyane ibikorera mu cyaro, ni bimwe mu bizungukira muri iyi mikoranire, dore ko byajyaga bigira imbogamizi zo kubona internet yihuta.
Airtel Africa yatangaje ko izakomeza gukorana na SpaceX kugira ngo bifatanyirize hamwe kugeza internet kuri benshi muri Afurika.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa, Sunil Taldar, yavuze ko bafite intego yo guteza imbere imibereho myiza muri Afurika binyuze mu kugeza internet kuri benshi.
Ati “Dushyize imbere intego yo guteza imbere imibereho y’abaturage ba Afurika. Ubu bufatanye na SpaceX ni intambwe igamije kwerekana ubushake dufite mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga binyuze mu ishoramari n’ubufatanye.”
Visi Perezida wa SpaceX ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi bya Starlink, Chad Gibbs, yavuze ko “Twishimiye gukorana na Airtel mu kuzana impinduka ku baturage ba Afurika, mu buryo bugezweho bwifashisha ikoranabuhanga. Starlink ikorera mu bihugu birenga 20 bya Afurika kandi aya masezerano na Airtel agaragaza ko Starlink ikomeje urugendo rugamije kugeza internet kuri benshi.”
Uyu muyobozi yashimye uruhare Airtel Africa yagize mu guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika.