SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri Nduhungirehe yahishuye igituma ibiganiro hagati y’uburundi n’u Rwanda bidindira
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Minisitiri Nduhungirehe yahishuye igituma ibiganiro hagati y’uburundi n’u Rwanda bidindira
Andi makuru

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye igituma ibiganiro hagati y’uburundi n’u Rwanda bidindira

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: May 5, 2025
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi bigamije kuzahura umubano bigikomeje, ariko ko imvugo za Perezida Evariste Ndayishimiye z’ibinyoma ashinja u Rwanda zikomeje kubidindiza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko ibiganiro byakomeje, ndetse we ubwe iyo ahuye na mugenzi we w’u Burundi bagirana ibiganiro.

Ati “Ariko ikibazo tugira ni uko Perezida w’u Burundi, atanga ikiganiro mu bitangazamakuru mpuzamahanga ashinja u Rwanda bikaba bitudindiza, ntabwo mvuga Abanyarwanda gusa, kuko n’Abarundi na bo barabyifuza ko twagarura umubano hagati yombi.”

Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku biganiro bibiri byatanzwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashinjemo u Rwanda ibinyoma ngo ko rushaka gutera u Burundi.

Nduhungire avuga ko Perezida Ndayishimiye azamura ibi birego “Kandi inzego z’umutekano zivugana [z’Ibihugu byombi], zifatanya ndetse no mu bibazo by’umutekano bagakorana, bivuze ko ibi biganiro bitudindiza ariko ntabwo bizaduca intege mu gushaka amahoro n’u Burundi, mu gushaka ko umubano wacu wakongera kumera neza.”

Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwifuza ko rwakomeze gukorana n’u Burundi mu rwego rw’umutekano n’urwa Gisirikare, ariko ko uku gukorana bigomba kuzava mu myitwarire iboneye y’abayobozi b’u Burundi bamaze igihe bibasira u Rwanda.

Ati “Binajyanye n’uko imvugo zibasira ibindi Bihugu twari twemeranyijweho hagati y’impande zombi ko zagabanuka cyane cyane ko ziba zidashingiye ku kuri, iyo uvuze ngo u Rwanda rurashaka gutera u Burundi, ibyo ntabwo bishingiye ku kuri, n’Abarundi ubwabo barabizi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko igihe abategetsi bo mu Burundi bareka imvugo zabo zishinja u Rwanda ibinyoma, byakoroshya n’ibiganiro biriho bikorwa, ubundi umubano w’ibi Bihugu byombi bisanzwe bifatwa nk’ibivandimwe ukongera kumera neza.

Leta y’u Burundi ishinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa kiriya Gihugu, mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2024 muri Mutarama, yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu.

Ni mu gihe u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ntaho uhuriye n’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, ndetse na wo ubwawo ukaba warateye utwatsi ibi byatangajwe n’abategetsi ba kiriya Gihugu.

 

Perezida Kagame yageze i Accra aho yagiye mu muhango wirahira rya Perezida mushya wa Ghana
PDiddy yikomye inzego za Leta ashyize ubuzima bwe mu kaga
Abibaza ku mpinduka muri Guverinoma nibategereze ntiziraba :Perezida Kagame
Augustin Patata Ponyo wabaye Minisitiri wa RDC yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato
Sinach yatumiwe mu giterane cya All Women Together
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Urubanza rwa Tity Brown rwongeye gusubikwa ku nshuro ya 5 abantiu bibaza ikibitera buri gihe

May 18, 2023

Super Cat Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

What Are The Casino Etiquette Rules To Follow In Ireland

May 28, 2024

Online Pokies Real Money Aus

May 28, 2024

What Are The Top 10 Bitcoin Casinos In Ireland For 2023

July 19, 2019

Spin Station Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?