SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abibaza ku mpinduka muri Guverinoma nibategereze ntiziraba :Perezida Kagame
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Abibaza ku mpinduka muri Guverinoma nibategereze ntiziraba :Perezida Kagame
Andi makuru

Abibaza ku mpinduka muri Guverinoma nibategereze ntiziraba :Perezida Kagame

Ahupa Radio
Ahupa Radio
Published: January 9, 2025
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko impinduka muri Guverinoma zitaraba kuko zihera ku bintu byinshi, ariko byose biba bigamije kurushaho gukorera Abanyarwanda.

Muri ibyo byinshi harimo imiterere y’igihe, imiterere y’Igihugu, imiterere y’abantu n’icyifuzo cy’Ubuyobozi bw’Igihugu buba bwifuza ko twakora ibintu neza nta guta igihe, bishoboye no kugabanya icyo bitwara, icyo bisaba byose bigakubira hamwe.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025.

Ubwo umunyamakuru yabazaga ibijyanye n’impinduka ziri kuba muri Guverinoma nta gihe kinini gishize.

Yagize ati: “Impinduka muri Guverinoma ntiziraba ahubwo turacyari ku ntangiriro kuko ubuyobozi bw’Igihugu buba bwifuza ko ibintu bikorwa neza, ndetse harimo kugabanya icyo bidutwara, icyo bidusaba byose bigakubira hamwe.”

Yavuze ko impinduka hari igihe zasaga naho zituje, ariko ko ikigenderewe ziba hagamijwe gukora igikwiye mu gihe runaka.

Ati: “Impinduka zibaye muri iki gihe gishize, mu mwaka ushize n’intangiriro z’uyu byari bitaraba ari mbere gato y’amatora twagiyemo na nyuma yo kurangiza umwaka , ariko ibyo byabaye hashize igihe impinduka isa niyatuje, ibyo rero bituruka mu kureba ikiba gikenewe muri icyo gihe.”

Yongeyeho ati: “Byose biva mu kugerageza ariko dufite gushakisha gukora byinshi bishoboka ku muvuduko ushoboka ngo hagabanywe uburemere bw’ibibazo abantu bahura nabyo, byaba mu buhinzi, mu bworozi, mu burezi, mu bikorwa remezo, byaba mu bikorera,Ni nko kuba rwose ufite igishushanyo imbere yawe  byose biriho, ibikorwa, bikakwereka ikivuyemo noneho bigashaka ngo uko wabirebaga, uko ibintu bigenda ugire ibyo uhindura.”

Leta y’ubwongereza yafatiye Julius Malema icyemezo cyo kutinjira muri icyo gihugu
Itsinda rya Twin Vibes ryashyize hanze indirimbo yaryo ya Mbere ryise Energy (Video )9
Kazungu Denis agiye gusubizwa mu rukiko
Igikomangoma Harry agiye gusubira ibwami kubera uburwayi bwa se
Perezida Paul Kagame yihanganishije abana bakoze Impanuka
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

The Best Live Dealer Games At Online Casinos Ireland

May 28, 2024

William Hill Casino Online Au

September 5, 2023

Iphone Pokies

May 28, 2024

Aurum Palace Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024

Playolg Casino Login App Sign Up

February 25, 2025

Clic Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?