Amakipe y’u Rwanda yegukanye ibikombe bitatu n’imidali 32 irimo 10 ya zahabu, 8 ya silver na 14 ya bronze, mu irushanwa rya 5 ry’imikino ihuza ibihugu bihuriye mu muryango w’ubufatanye uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO Games 2025).
Ni irushanwa ryaberaga Addis Abbeba, mu murwa mukuru wa Ethiopia, ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gicurasi, aho ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Handball (Police HC) yegukanye ku nshuro ya kane zikurikiranya umudali wa zahabu, imaze gutsinda ikipe yo muri Ethiopia ibitego 40-22.
Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu 14 bigize Umuryango wa EAPCCO, akina imikino itandukanye, aho kuri iyi nshuro habaye imikino 6, ari yo; isiganwa ku maguru, iteramakofe, Darts, Handball, kumasha n’umukino njyarugamba wa Taekwondo.
Imidali ya zahabu kandi yegukanywe n’u Rwanda mu mukino njyarugamba wa Taekwondo no kumasha (shooting), ari nayo mikino uko ari itatu gusa wongeyeho Handball, amakipe ya Polisi y’u Rwanda yari ifitemo amakipe, ibasha kwegukana umwanya wa kabiri muri rusange, nyuma ya Ethiopia yari ifitemo amakipe atandatu.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, unayobora umuryango wa EAPCCO, yashimiye ibihugu n’amakipe yitabiriye imikino, mu gihe cy’icyumweru kimwe imaze ibera mu gihugu cya Ethiopia.
Yagize ati: “Turabashimira mwese abitabiriye iyi mikino. Ntimwagaragaje ubumenyi mufite mu mikino gusa, ubunyangamugayo, umwete no gukorera hamwe byabaranze nibyo kirango cy’inzego z’umutekano muhagarariye.”
IGP Namuhoranye yavuze ko iri rushanwa ribera mu bihugu bitandukanye bisimburana kuryakira mu gihe cy’umwaka, ari urubuga rwo kwagura ubufatanye no kubaka ubucuti hagati y’ibihugu binyamuryango, hagamijwe amahoro n’umutekano birambye mu karere.
Ati: “Umubano wubatswe, gusangira ubunararibonye no guhanahana ubumenyi mwungukira muri iyi mikino, bishimangira ubushobozi rusange bwo gukorera abaturage b’ibihugu byacu dushinzwe gucungira umutekano…
Yasabye ko habaho gukomeza gushyira imbaraga muri iyi ikino, hitabwa cyane mu gukorera hamwe mu kurushaho kubaka akarere kunze ubumwe kandi gatekanye.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Ethiopia, Demelash Gebremichael, mu ijambo rye, nawe yashimangiye ko agaciro k’imikino ya EAPCCO katarangirira mu kibuga gusa.
Yavuze ati: “Imikino ya EAPCCO ntirangirana no kwishima gusa, kuko igira n’uruhare rukomeye mu kubaka imikoranire n’ubunyamwuga mu nzego z’umutekano mu Karere.”