Kaizen Hotel n’imwe muma Hotel amaze kubaka izina hano mu mujyi wa Kigali kubera serivise nziza iha abayigana kuri ubu yashyize igorora abakiliya bayo ayo yabagabanyirije ibicuro kuri zimwe muri Serivise ibaha mu rwego rwo gukomeza kubanezeza .
Ibi bikozwe nyuma yÁmezi icumi Ubuyobozi bwa Kaizen Hotel bufunguye izindi serivise zikenera nábakiliya babo mu buzima bwa buri munsi Harimo nka Kaizen Gym , Coffe Shop, Bakery na Sauna Massage byashimwe na benshi cyane bayigana kubera isuku naserivise bahabonera .
Mu gihe abanyarwanda muri iyi minsi benshi bahagurukiye gukora sipor ngoromubiri ndetse no kwishimana n’inshuti zaboKaizen hotel yabashyize igorora ku bakiliya bayo aho bashyizeho igabanyirizwa ry’ibiciro bya zimwe muri Serivise zabo muri uku kwezi kwa Gicurasi kose .
Mu kiganiro n’Umuyobozi wa Kaizen Hotel Bwana Alphonse yatangarije AHUPA RADIO ko muri uku kwezi kwahariwe w’abakozi bashyizeho igabanyirizwa ry’ibiciro kuri zimwe muri Serivise zabo harimo Gym ,Sauna Massage ndetse níbyumba byo kuraramo .
Yagize ati “Ubu Umukiliya wacu wifuza gukora imyitozo ngororamubwiri muri Gym ya Kaizen azajya yishyura ibihumbi 25 ukwezi kose , naho uwifuza kujya muri Sauna atange ibihumbi 3000 byonyine yafashemo n’icyayi cy’I Rwanda n’ amazi ,mu gihe ku byumbabashyizeho igabanya rya 20% ku muntu wese uzifuza kuza kuharuhukira ari mu rugendo aho yab avuye hose mu Rwanda ndetse no mu mahanga .
Twabibutsa ko Kaizen Hotel Iherereye Nyabugogo ruguru gato ya Feux rouge zihagana Kimisagara mu kaboko k’ibumoso ikaba itanga serivise zitandukanye zirimo ,Ibyumba byiza uraramo witegeye imisozi myiza ya Kigali, Restaurant na Bar ndetse ikaba izwiho no gutegura ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo guha abakiliya bayo uburyo bwo kuruhuka neza nyuma y’amasaha y’akazi , Gym, Sauna na Massage ,Coffe shop ndetse Boulangerie