Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Handball (Police HC) ibarizwa kuri ubu mu gihugu cya Ethiopia, ahabera irushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu bihuriye mu muryango w’ubufatanye uhuza Abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), yatsinze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mata, umukino wayo wa mbere wayihuje na General Service Unit ya Polisi ya Kenya.
Ni irushanwa rigizwe n’imikino itandukanye izwi nka EAPCCO Games ryatangiye kuva ku itariki ya 27 Mata, rikaba ryaritabiriwe n’amakipe ya Polisi zo muri aka karere akina imikino itandukanye .
Umukino wa mbere wahuje Police HC na General Service Unit yo muri Kenya, warangiye Police HC yegukanye intsinzi y’ibitego 39 kuri 29 bya General Service Unit.
Ku isaha ya saa tatu zo muri Ethiopia ari zo saa mbiri za hano mu Rwanda, nibwo umukino wari utangiye muri sitade yitwa Ethiopia Sports Academy, iherereye mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Addis Abeba, iminota 30 y’igice cya mbere iza kurangira Police HC ifite ibitego 19 ku bitego 16 bya General Service Unit ya Kenya.
Umutoza wa Police HC, CIP (Rtd) Antoine Ntabanganyimana avuga ko abakinnyi biteguye neza kandi ko intego ari imwe yo gutsinda buri mukino bazakina kugira ngo begukane igikombe.
Yagize ati: ”Muri iri rushanwa turi amakipe 3 gusa, iyacu, iya Kenya n’iya Ethiopia yakiriye irushanwa. Aya makipe yose agomba kuzahura, kugira ngo haboneke izarusha izindi. Ni ukuvuga ko tugomba gutsinda buri mukino wose tuzakina nta gutakaza.
Ntabanganyimana ashimira abakinnyi uko bitwaye mu mukino ubanza, abasaba gukomeza ishyaka no gukorera hamwe kugeza ku mukino wa nyuma w’irushanwa. “Babikoze neza nk’uko nabibabwiye, ndabashimira ariko mbabwira ko nta kwirara tugomba gucyura iki gikombe i Kigali.”
Yashimiye abakunzi ba Police HC bari baje kuyishyigikira ku kibuga muri Ethiopia ndetse n’abasigaye i Kigali, abizeza kuzegukana igikombe, ashimira n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda uburyo bwafashije amakipe y’u Rwanda kwitegura iri rushanwa harimo na Police HC.
Ni ku nshuro ya 4, ikipe ya Police HC yitabiriye iyi mikino ya EAPCCO Games ibaye ku nshuro yayo ya 5, aho muri izo nshuro yatwaye ibikombe inshuro 3 zose.
Mu izamu habanjemo Kwisanga Peter, imbere ye mu bwugarizi hari Mbesutunguwe Samuel, Urangwanimpuhwe Gido na Rwamanywa Viateur bakunze kwita General.
Mu busatirizi hari Kayijamahe Yves, Kubwimana Emmanuel na Akayezu Andre bakunze kwita Kibonge.
Imikino ya EAPCCO Games iheruka yabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2023.