Uwacu Julienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya wa Unity Club Intwararumuri, yahererekanyije ububasha na Iyamuremye Regine asimbuye kuri uwo mwanya, akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, kiyoborwa n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Mbere wa Unity Club Intwararumuri, Kayisire Marie Solange.
Mu ijambo rye, Iyamuremye Regine yashimye Madamu Jeannette Kagame wamugiriye icyizere cyo kuba Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club mu gihe cy’imyaka 20, ndetse n’abanyamuryango ba Unity Club muri rusange.
Yagize ati: “Ntwararumuri simbasize ndi umusangwa, nkanabasezera nk’umusangwa cyangwa umuturanyi mu nkike, kuko nsubitse inshingano nari narahawe.”
Umuryango Unity Club Intwararumuri, watangijwe na Madamu Jeannette Kagame ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo n’abo bashakanye.
Uyu muryango washinzwe muri Gashyantare 1996, kuri ubu ukaba ubarizwamo abanyamuryango 332.