Nyuma yo gufata amashusho y’indirimbo Folomiana ahuriyemo na The Ben ndetse na Kevin Kade, Chriss Eazy yahise afata rutemikirere yerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho agiye mu bitaramo bitandukanye.
Ku wa 24 Mata 2025 Chriss Eazy, Kevin Kade na The Ben biriwe mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yabo nshya bitegura gushyira hanze.
Nyuma yaho Chriss Eazy yahise yerekeza i Burayi aho afite ibitaramo birimo n’icyo azahuriramo na Joeboy ku wa 26 Mata 2025.
Nyuma y’igitaramo azakorera mu Mujyi wa Warsaw muri Pologne, Chriss Eazy azahita yerekeza mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa aho azataramira tariki 2 Gicurasi 2025 mbere y’uko yerekeza i Lille ku wa 10 Gicurasi 2025.
Promoter Franckpson uri gufasha Chriss Eazy muri ibi bitaramo, yatangarije umunyamauru wacu ko hari n’ibindi bishobora kwiyongeraho kuko hari abandi bo mu yindi mijyi bari kuvugana.
Chriss Eazy yaherukaga gutaramira i Burayi ku wa 8 Werurwe 2025, mu gitaramo yakoreye muri Suède agihuriramo na Spice Diana uri mu bagezweho muri Uganda.
Byitezwe ko azava i Burayi ahita atangira imirimo yo kwamamaza indirimbo nshya ahuriyemo na The Ben na Kevin Kade izajya hanze mu minsi ya vuba.