SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Menya uko Papa atorwa iyo uwari uriho apfuye cyangwa yeguye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Menya uko Papa atorwa iyo uwari uriho apfuye cyangwa yeguye
Iyobokamana

Menya uko Papa atorwa iyo uwari uriho apfuye cyangwa yeguye

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/04/23 at 7:16 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

Amategeko ya Kiliziya Gatolika, ateganya ko hari ibigomba gukorwa mu gihe cyo gutora Umushumba Mukuru wa kiliziya Gatolika ku Isi iyo yitabye Imana cyangwa yeguye.

 Iyo Papa yitabye Imana cyangwa yeguye, Kiliziya Gatolika ijya mu gihe cyitwa Sede Vacante. Muri icyo gihe, ubuyobozi bwa Kiliziya buyoborwa n’Inama y’Abakardinali (College of Cardinals) baturutse hirya no hino ku Isi gusa ariko ntabwo baba bemerewe gufata ibyemezo bikomeye birebana na kiliziya kugeza hatowe undi Papa.

 Hagati y’iminsi 15 na 20 Papa amaze gushyingurwa, Abakaridinali bakora inama izwi nka Conclave ikabera muri Basilika ya Mutagatifu Petero.  Papa atorwa n’abakaridinali 120 bari munsi y’imyaka 80.

 Kugeza ubu Kiliziya Gatolika ifite Abakaridinali bagera ku 135 bakiri mu nshingano ndetse n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru aho bose hamwe ari 252. Ukurikije ibisabwa ni bo bemerewe gutora, gusa ariko Papa Paul wa VI yashyizeho itegeko rivuga ko Abakaridinali 120 ari bo bemerewe gutora Papa. 

 Ibi bivuze ko mu Bakaridinali 135 Kiliziya ifite kugeza ubu hari abagera kuri 15 batitabira umuhango wo gutora Papa mu rwego rwo kwita ku ihame ry’uko buri gihe abagomba gutora ari 120 batarengeje imyaka 80.

 Iyi nama y’Abakaridinali izwi nka Conclave ntabwo iba rimwe ngo ihite irangira ndetse muri icyo gihe ntabwo baba bemerewe gukoresha telephone, kuvugana n’itangazamakuru cyangwa se irindi tumanaho ryo hanze iryo ariryo ryose bagira aho bahurira. 

 Ibi bikorwa kugira ngo Roho Mutagatifu akomeze abayobore muri icyo gikorwa ndetse kugira ngo hatagira aho bahurira n’abantu barimo n’Abanyapolitike bashobora kubaha amahitamo y’uwo bagomba gutora.

 Kugeza ubu Kiliziya Gatolika yemera ko umugabo wese wabatijwe cyangwa Umulayiki ashobora gutorerwa kuba Papa, gusa ntabwo birabaho kuva mu 1378. Uyu munsi Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi atorwa aturutse mu nama y’Abakardinali (College of Cardinals).

 Mu gihe cyo gutora, buri mu Karidinali yandika izina ry’umukandida yatoranyije, akazinga urupapuro ruriho izina rye, akarishyira mu nkongoro nini iba iri kuri alitari. Aba Bakaridinali kandi bavuga isengesho bambaza Yezu Kristu nk’umuhamya ndetse n’umucamanza wabo.

 Kugira ngo Papa atorwe, agomba kubona nibura amajwi angana na bibiri bya gatatu (2/3). Iyo ntawe ubonye amajwi ahagije, amatora arahagarara Abakaridinali bagasenga nyuma bakayasubukura kugeza igihe Papa abonekeye. Ibi bishobora kumara iminsi, ibyumweru, ukwezi cyangwa se imyaka.

 Buri tora rikozwe iyo nta muntu ugize amajwi angana na 2/3, udupapuro Abakaridinali batoreyeho baraducagagura bakatuvanga n’amarangi y’umukara bakadutwika hanyuma mu cyumba batoreyemo hakazamukira umwotsi w’umukara bigaragaza ko nta Papa uraboneka.

 Muri icyo gihe cyo gutora Papa, ku mbuga ya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero haba hari imbaga y’Abakirisitu Gatolika bategereje kumenya Papa mushya ugiye kuyobora Kiliziya.

 Buri munsi hakorwa amatora inshuro enye, abiri aba mu gitondo andi abiri akaba nyuma ya saa sita. Hashobora kuba amatora inshuro runaka kugeza igihe umwe mu bakaridinali abonye 2/3 by’amajwi kugira ngo atsinde.

 Iyo abakaridinali bakoze amatora inshuro zigera kuri 33 zose nta Papa mushya uraboneka, bahita bafata abakandida babiri bagize amajwi menshi kurusha abandi maze hagakorwa andi matora, ugize amajwi menshi muri abo bombi akaba ari we uba Papa.

 Iyo umwe muri abo bombi amaze kubona amajwi asabwa, uyiboye inama y’Abakaridinali, amubaza ibibazo bibiri: 

 Wemera itorwa ryawe nk’Umuyobozi w’Ikirenga wa Kiliziya? 

 Uzitwa nde? 

 Iyo abyemeye ahita aba Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi maze bagafata za mpapuro batoreyeho bakazitwika bazivanze n’amarangi y’umweru maze mu cyumba batoreyemo hakazamuka umwotsi w’umweru bisobanuye ko Papa noneho amaze gutorwa.

 Icyo gihe Umuyobozi w’inama y’abakaridinali arasohoka, agahagarara ku ibaraza rya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, maze akavuga amagambo yo mu Kilatini ngo ‘Habemus Papam’ bisobanuye ngo ‘Dufite Papa’ agahita atangaza amazina ye asanzwe ndetse n’izina yihitisemo ry’Abapapa.

 Papa umaze gutorwa ahita yambara ikanzu y’umweru na we akaza kuri rya baraza agatanga umugisha ndetse akageza ijambo rye rya mbere ku Bakiristu Gatolika aba agiye kuyobora mu buzima asigaje.

 

You Might Also Like

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru wa Eid Al Adha

Aline Gahongayire yijeje abo mu Bubiligi igitaramo cy’amashimwe

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Nsanzabera Jean Paul April 23, 2025 April 23, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria yakiriwe na Mugenzi wa RDF

February 20, 2024
Imyidagaduro

Fally Merci yiseguye kubatarabashije kwinjira mu gitaramo abizeza kubashumbusha

March 29, 2024
Imyidagaduro

Tanzania Umuhanzi Nezo B yishwe n’umugore

June 22, 2023
Imyidagaduro

Jennifer Lopez yahishuye ko agiye kwihimura ku wari umugabo we abinyujije mu ndirimbo

March 18, 2025
Imyidagaduro

Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yateguye ibitaramo bizazenguruka Kaminuza zo mu Rwanda

June 13, 2023
Andi makuru

Inyubako zo muri Gare ya Musanze zibasiwe n’inkongi y’Umuriro

November 20, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?