SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: M23 ikomeje kwigarurira imijyi yo mu kivu y’amajyepfo irimo Minova na Bweremana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > M23 ikomeje kwigarurira imijyi yo mu kivu y’amajyepfo irimo Minova na Bweremana
Andi makuru

M23 ikomeje kwigarurira imijyi yo mu kivu y’amajyepfo irimo Minova na Bweremana

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2025/01/21 at 3:12 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Umutwe wa M23/AFC nyuma yo gufata umujyi wa Lumbishi mu Kivu y’Amajyepfo umaze gufata agace ka Minova, mu mirwano imaze iminsi ndetse wahise uhakorera inama.

Imirwano ikomeje gukara cyane mu gace kerekera muri Kivu y’Amajyepfo, ingabo za Leta ya Congo, FARDC, iz’Abarundi na Wazalendo batakaje ibice bitandukanye mu mirwano bamazemo iminsi bahanganye na M23.

Ku wa Gatandatu umutwe wa M23 ufatanya na Alliance Fleuve Congo nibwo wafashe agace ka Lumbishi gakungahaye ku mabuye y’agaciro arimo zahabu.

M23 yakomeje kugaba ibitero aho muri Kalehe yerekera i Minova, aho yafashe kuri uyu wa Kabiri mu gitondo nubwo amakuru yavugaga ko ku wa Mbere yari yahagose.

Abaturage bagaragaye bakomera amashyi inyeshyamba bamwe bavuga ngo “karibu”, abandi bavuga ngo ni “amahoro”.

Umwe mu bayoboye abarwanyi ba M23 bafashe Minova yabwiye abaturage ko bagiye gutekana, ko nta we bazakoraho, abasaba kubwira abagiye mu mitwe ya Mai Mai kubabwira bakiyunga na bo, bakabigisha igisirikare ababishaka.

Yavuze ko abaturage bazajya bagenda amasaha yose kandi nta we ubiba.
Imirwano yo muri iki gitondo nkuko tubikesh Radio Okapi y’umuryango w’abaibumbye avuga ko benshi muba Wazalendo bafatanya na FARDC baguye muri iyo mirwano mbere y’uko umujyi wa Minova Ufaatwa.

 

You Might Also Like

Uwahoze ayobora FBI arakwekaho gushaka kwica Donald Trump

Parike y’igihugu y’Akagera igiye kwakira inkura 70 z’umweru

Perezida Archange Touadéra akomeje gusabwa n’uburusiya gusinyana n’abandi bacanshuro

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Joe Biden wahoze ayobora USA yasanzwemo akabyimba muri Prostate

Nsanzabera Jean Paul January 21, 2025 January 21, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ariel Wayz yifurije Juno Kizingenza isabukuru nziza mi magambo aryoheye amatwi

November 23, 2023
Andi makuru

Umunyeshuri witwaje imbunda yishe batatu muri kaminuza ya Rotterdam

September 29, 2023
Imyidagaduro

Sengabo Jodas yatangaje byinshi kuri Alubumu ye yise Bene u Rwanda

January 24, 2023
Andi makuru

Massamba Intore agiye gushyira hanze alubumu ye ya 12

February 20, 2025
Imyidagaduro

Umuhanzi Jux yasezeranye n’Umukunzi we Priscilla Ajoke Ojo mw’Idini

February 8, 2025
Andi makuru

RIB irasaba abanyamakuru ba siporo kwirinda gukorera ibyaha mu biganiro bakora

November 20, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?