Vatican yatangaje ko umuhango wo gushyingura uwari Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, uzaba ku wa 26 Mata 2025 Saa Yine.
Urupfu rwa Papa Francis wari umaze imyaka 12 ayobora Kiliziya Gatolika ku Isi rwamenyekanye ku wa 21 Mata 2025. Yazize indwara yo guturika kw’imitsi y’ubwonko no guhagarara k’umutima.
Kuri ubu aba-Cardinal bose berekeje i Vatican aho biteganyijwe ko kuri uyu wa 22 Mata, bagomba guhura kugira ngo bategure umuhango wo gushyingura Papa Francis.
Vatican kandi yagaragaje amafoto y’umurambo wa Papa Francis mu isanduku ifunguye. Yagaragaye yambaye ikanzu y’iroza, ingofero ndetse n’ishapure mu kiganza.
Kugeza ubu umurambo wa Papa Francis uri muri Chapelle ya Santa Marta aho yari yariyemeje kuba mu myaka 12 amaze ku bushumba bukuru bwa Kiliziya.
Biteganyijwe ko arajyanwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero ku wa 24 Mata 2025, aho umurambo we uzaguma kugeza ku munsi wo gushyingura.
Abayobozi batandukanye ku Isi bamaze kwemeza ko bazitabira igikorwa cyo gushyingura Papa Francis, barimo nka Perezida wa Argentine, Javier Milei, Donald Trump na we yatangaje ko azerekeza i Vatican ari kumwe n’umugore we Melania Trump.
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Volodymyr Zelensky wa Ukraine n’abandi bamaze kwemeza ko bazitabira umuhango wo gushyingura Papa Francis.