Umugore w’umunyarwandakazi Teta Sandra usanzwe abana n’umuhanzi wo muri Uganda, Weasel yahawe impano y’imodoka nshya n’uyu mugabo bamaze igihe bakundana.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Teta Sandra yashimiye Weasel amubwira ko ari we wakoze icyo gikorwa, ati: “Imodoka nshya, umugabo wanjye ni we wabikoze!”
Iyi mpano ije mu gihe uyu muryango uri mu myiteguro y’ubukwe. Weasel yari amaze igihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yagiye kurwaza mukuru we, Jose Chameleone ariko ubu yagarutse muri Uganda yakirwa n’umuryango we.
Weasel na Teta Sandra batangiye gukundana mu 2018, banabyarana abana babiri. Nubwo babanaga, mu 2022 havuzwe amakuru y’ihohoterwa Sandra yakorerwaga, bituma agaruka mu Rwanda. Nyuma y’igihe gito, muri Mata 2023, yagarutse muri Uganda asubira mu rugo rwe.
Nta na rimwe Teta Sandra yigeze yemeza ibyo guhohoterwa ndetse yigeze no gusaba abantu kudavanga mu buzima bwabo bwite.