SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Paris St Germain na Visit Rwanda bongereye amasezerano azamura imyaka indi myaka itatu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Paris St Germain na Visit Rwanda bongereye amasezerano azamura imyaka indi myaka itatu
Imikino

Paris St Germain na Visit Rwanda bongereye amasezerano azamura imyaka indi myaka itatu

Muhire Jimmy
Last updated: 2025/04/17 at 10:12 AM
Muhire Jimmy
Share
3 Min Read
SHARE

 Amasezerano y’ubufatanye yari asanzwe hagati ya Visit Rwanda na Paris Saint-Germain yavuguruwe kugeza mu 2028, nyuma y’uko impande zombi zishimiye umusaruro wayo kuva yatangira mu 2019.

Ni amasezerano agena ko PSG izamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo, Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe iri mu myitozo.

Kimwe mu bishya biri muri aya masezerano ni uko mu gikombe cy’Isi cy’amakipe kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi y’uyu mwaka, PSG izaba yambaye Visit Rwanda ku kuboko.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yatangaje ko ubufatanye bw’u Rwanda na PSG bwafashije igihugu gushimangira urugendo rwacyo rwo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo n’ishoramari, bikajyana na gahunda yo gushyigikira impano, guteza imbere siporo n’ibishya bishingiye ku muco.

Ati “Kuvugurura amasezerano akagera mu 2028 biduha amahirwe yo kubakira ku musaruro twagezeho no kurushaho gutanga umusaruro wisumbuyeho ku Banyarwanda n’umuryango mugari wa PSG ku Isi hose.”

Kuva aya masezerano yasinywa, abafana babarirwa muri za miliyoni bo ku Isi yose, bamenye byisumbuyeho u Rwanda binyuze mu nkuru, mu buryo rugaragara mu itangazamakuru n’ibindi.

Binyuze muri aya masezerano, abana 400 babashije guhabwa imyitozo y’umupira w’amaguru binyuze mu ishuri ryashinzwe na PSG mu Rwanda, PSG Academy Rwanda.

Mu 2022, Ikipe y’Abatarengeje imyaka 13 yo mu Rwanda, yegukanye irushanwa ry’amakipe ya PSG ku Isi, ibintu bigaragaza ko mu Rwanda hari impano mu mupira w’amaguru.

RDB isobanura ko kuvugurura aya masezerano bituma u Rwanda rukomeza kugaragariza Isi ko ari igicumbi mu bukerarugendo, kandi ko bizarushaho kugerwaho binyuze mu kuba ikirango cya Visit Rwanda kizagaragara ku myenda y’imyitozo y’amakipe y’abato ya PSG yo muri Amerika.

Ikindi ni uko mu gikombe cy’Isi cy’amakipe kizabera muri Amerika, FIFA Club World Cup mu mpeshyi y’uyu mwaka, ikipe y’abakuru ya PSG izajya yambara ku kuboko ikirango cya Visit Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Paris Saint-Germain, Victoriano Melero, yagize ati “Twiteguye gukomeza uru rugendo hamwe na Visit Rwanda. Ubu bufatanye burenze kwamamaza, bushingiye ku ndangagaciro, amahirwe ya nyayo, ndetse n’umusaruro w’igihe kirekire. Dufatanyije, twerekanye uko umupira w’amaguru ushobora gushyigikira no guhuza abantu bo hirya no hino ku Isi.”

Amasezerano ya Visit Rwanda na PSG avuguruwe asanga andi u Rwanda rufitanye na Arsenal hamwe na Bayern Munich.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy April 17, 2025 April 17, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Abepiskopi Gatolika basabye Ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi gufungura Imipaka

April 2, 2025
Andi makuru

M23 yishe Maj Gen Peter Cirimwami

January 24, 2025
Imyidagaduro

Marcus Jordan umuhungu wa Michael Jordan yatawe muri yombi akukiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

February 5, 2025
Andi makuru

Ihuriro rya AFC na M23 byiyemeje kugarura ubuzima bwiza muri Goma mu masaha 48

January 30, 2025
Andi makuru

Mushikiwabo Louise yasubitse urugendo rwo kwitabira imikino ya Francophonie muri RDC

July 25, 2023
Imyidagaduro

Intambara y’amagambo irakomeje hagati ya Bobi wine na Gen Muhozzi

March 26, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?