Perezida Paul Kagame kuri uyu Kabiri tariki ya 15 Mata, yakiriye anagirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula.
Uyu musirikare n’itsinda ry’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Ibiro by’Umukuru w’igihugugu ku rubuga rwa X byavuze ko “Perezida Kagame yanahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (ENDF) Field Marshal Birhanu Jula n’itsinda ry’intumwa ayoboye, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.”
Ni nyuma ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sénégal, YassineFall, washyikirije Umukuru w’Igihugu ubutumwa bwa mugenzi we wa kiriya gihugu, Bassirou Diomaye Faye.
Yaba uriya mukuru wa dipolomasi ya Sénégal cyangwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia Perezidansi y’u Rwanda ntiyigeze itangaza ibyo baganiriye na Perezida Kagame.
Maréchal Birhanu Jula ari mu Rwanda kuva ku Cyumweru tariki ya 13 Mata, akazasoza uruzinduko rwe ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata.
Uruzinduko rwe i Kigali rurakurikira urwo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yagiriye i Addis-Abeba mu kwezi gushize.
Ku wa Mbere tariki ya 14 Mata Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro, ndetse Maréchal Birhanu Jula yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.
RDF yatangaje ko uruzinduko rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia mu Rwanda ari “amahirwe akomeye yo gushimangira ubufatanye bumaze igihe kirekire” hagati ya RDF n’Igisirikare cya Ethiopia (ENDF).
Igisirikare cy’u Rwanda kandi cyatangaje ko ibiganiro bya Maréchal Jula n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda byibanze ku kurebera hamwe inzego nshya RDF na ENDF bafatanyamo mu bya gisirikare ndetse no mu nzego zifitanye isano na cyo.
Gishimangira kandi ko ruriya ruzinduko rushimangira umuhate w’u Rwanda na Ethiopia mu kugirana imikoranire ikomeye ndetse no mu guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere.