Mu gihe abanyarwanda ndetse n’ísi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu gihe cy’iminsi ijana gusa igahitana abatutsi barenga miliyoni ibigo bikomeye mu Rwanda bikomeje kwifatanya n’abanayarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni muri uwo rwego kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Mata 2025 Abayobozi n’abakozi ba Roots Investment Group ikora ikinyobwa cya Be One Gin basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 rwa Kigali mu rwego rwo kwibuka no kunamira inzirakarengane z’Abatutsi zirenga ibihumbi 250 zihashyinguye .
Ubwo bageraga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aba bakozi babanje gusobanurirwa amwe mu mateka yÚ Rwanda kuva ku ngoma ya cyami kugeza ku ngoma y’abakoloni bababiligi bagejeje u Rwanda ku mugambi mubi watanyije abanyarwanda kugenza ku ngoma za Repubulika ya mbere niya kabizi zateguye zigashyira no mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi guhera muri 1959 kugeza muri 1994 aho Abatutsi bibasiwe cyane kugeza bamwe bavukijwe uburenganzira bwabo bwo kwitwa abanyarwanda bazira uko bavutse .
Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka basabwe kugira uruhare no gutanga umusanzu wabo mu gufasha Umuryango Nyarwanda kurenga amateka mabi yawuranze muri iyi myaka 31 ishize uharanirwa kwiyubaka .
Mu kiganiro nÚmuyobozi Mukuru wa Roots Investment Group Uwamahoro Flora de la Paix yadutangarije ko nyuma yo kwibonera uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yateguwe isomo bahigiye ari uko umuntu uko yaba ateye kose amateka mabi nkaya yagwiririye u Rwanda atabura ku mugiraho ingaruka nkuko byabaye ku muryango nyarwanda.
Yagize ati ”Turi hano mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994
Yakomeje avuga nyuma yo gukomeza kubaka ubumwe bwábanyarwanda kandi biyukaba ubu nabo nkábakiri bato gahunda ihari ubu ari uguhangana n’abagifite ingengabiterezo ya Jenoside”.cyane cyane abababikora banyuze ku mbuga nkoranyambaga akaba yasabye urubyiruko rwo Rwanda rwéjo kutabaha agahenge ahubwo bahaguruka bakabarwanya bivuye inyuma kuko ikitabuze mu Rwanda n’ikoranabuhanga
Nyuma yo gusura uru Rwibutso rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 250, Uruganda Roots Investment Group, rwarugeneye inkunga yo kurushyigikira mu bikorwa binyuranye ndetse banakomereza urugendo rwabo ku ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside biyemeza gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubwo bari maze gusobanurirw Amateka yaranze urugamba rwo guhagarika Jeneside yakorerwaga Abatutsi bamwe bagize ubutumwa bageneye ubutumwa urubyiruko rugenzi rwabo .
Hirwabasenga Thomothee uziw ku mbuga nkornayambaga cyane kuri youtube nka Sky2 akaba n’umwe mu bamamaza ibikorwa bya Be One Gin yadutangarije ko nyuma yo gusobanurirwa uburyo Ingabo za RPA Inkotanyi zagize umurava wo guhangana n’Ingabo ndetse interahamwe zateguye sikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ,akaba yakuyemo isomo rikomeye bakuye kwigiraho nk’urubyiruko ,tukaryimakaza mu mibereho yacu ya buri munsi kugira biduherekeze mu rugendo abanyarwanda barimo rwo kubaka igihugu mu gusigasira ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho mu myaka 31.
Ku ruhande rwa Savimbi uzi cyane mu kazi ko gusobanura Filime we yavuze ko mubyo yigiye mu ngoro yámateka yo guhagarika Jenoside ndetse n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali harimo no kwigisha abakiri mu rujijo n’abagifite imyumvire n’imitekerereze ishingiye ku moko, kugira ngo bahindure imyumvire barusheho kumenya amateka nyayo y’u Rwanda n’intambwe rugezeho mu gusigasira Ubumwe.